AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Ibikorwa byo kubaka urugomero rwa rusumo ruhuriweho n’ibihugu 3 bigezehe?

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. Claver Gatete yagaragaje icyizere cy’uko iyo ntego yo kurangiza kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruhuriweho n’ibihugu 3 u Rwanda, Burundi na Tanzania izagerwaho mu mpera za 2021.

Ni nyima y’uko mu ntangiriro z’iki cyumweru hatangajwe amakuru agaragaza impungenge z’uko umushinga wo kubaka uru rugomero utazarangira mu mpera z’uyu mwaka.

Raporo y’Abagenzuzi b’Imari ya Leta mu bihugu bihuriye kuri uyu mushinga, yagaragazaga ko hashingiwe ku bimaze gukorwa ndetse n’ibigomba gukorwa byose, bigoye ko uyu mushinga wazaba wuzuye mu mezi abiri asigaye.

Nyuma y’aho ba Minisitiri b’u Rwanda, u Burundi na Tanzaniya bafite ingufu mu nshingano basuye ibikorwa by’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo bagasanga ibikorwa bigeze ku gipimo cya 80% hagaragajwe icyizere ko uru rugomero ruzuzura mu mpera z’uyu mwaka.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb Gatete Claver ari na we ukuriye Inama y’Abaminisitiri yatangaje ko mu mpera z’uyu mwaka uru rugomero ruzaba rwuzuye.

Umushinga w’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ukora ku butaka bw’u Rwanda ndetse n’ubwa Tanzania.

Uyu mushinga wagombye kuba wararangiye umwaka ushize, hagiye habaho kudindira icyakora kuri ubu Abaminisitiri bafite ingufu mu nshingano bo mu Rwanda, u Burundi na Tanzaniya bishimiye ko ugenda neza.

Minisitiri Amb Gatete Claver ni byo yatangarije abanyamakuru nk’uyoboye itsinda ry’aba baminisitiri.

Yagize ati: “Turishimye cyane, twatunguwe n’akazi gakomeye kakozwe muri ibi bihe bitari byoroshye bya COVID-19, dusanze ibikorwa bigeze kuri 80%. Twihaye intego ko mu mpera z’uyu mwaka mu Kuboza umushinga uzarangira.”

Urugomero rwa Rusumo ruzatanga megawati 80 zizasaranganywa mu bihugu bitatu. Mu Rwanda azajya mu muyoboro mugari andi ajye i Bugesera ku kibuga cy’ndege.

Umushinga w’urugomero rwa Rusumo ushyirwa mu bikorwa na gahunda yita ku kibaya cy’Uruzi rwa Nil, Nelsap watewe inkunga na Banki y ‘Isi ndetse na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, ukaba uzatwara miliyoni 468 z’amadolari y’Amerika (asaga miliyari 475 z’amafaranga y’u Rwanda).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger