Amakuru ashushye

Ibikoresho bya Family TV byafatiriwe

Ibikoresho bya Family TV byafatiriwe n’umuhesha w’inkiko, mu gikorwa cyo gukurikira irangizarubanza iki kigo cyatsinzwemo, ariko ubuyobozi bwacyo ntibwubahirize umwanzuro w’urukiko ngo bwishyure ideni bwaregwaga.

Igihe dukesha iyi nkuru,  ifite amakuru ko kuri uyu wa Gatatu ubwo abanyamakuru bo kuri iyi televiziyo bateguraga amakuru ya saa sita, aribwo umuhesha w’inkiko aherekejwe n’abapolisi babiri, yinjiye mu nyubako Family TV ikoreramo ku Kacyiru hafi na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi maze igahita ifata ibikoresho.

Umwe mu bakozi b’iyi televiziyo yavuze ko yari mu cyumba bagenzuriramo ibikorwa bya televiziyo, bamubwira guhagarika ibikorwa byose, maze ibikoresho batangira kubizinga.

Yavuze ko ikibazo nyamukuru ari ideni bivugwa ko ari irya “miliyoni umunani” nubwo hari uwavuze miliyoni 80 Family TV ifitiye ikigo cyayigurishaga internet, maze itinda kwishyura kugeza ubwo hitabajwe inkiko.

 

Amakuru ava mu kigo cyahaye internet iyi televiziyo, ashimangira ko iryo deni ryabayeho mu 2016 nubwo hatamenyekanye neza ingano yaryo, bagerageza inzira z’ibiganiro ariko kwishyura birananirana, biyambaza urukiko rw’ubucuruzi.

Hari n’amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Family TV bwanze kwitaba urukiko, kugeza ubwo urubanza rwageze aho ruba itegeko.

Umunyamakuru yagerageje kubaza amakuru ubwo ibikoresho byajyanwaga, Umuyobozi wa Family TV, Nsabimana John, amusaba gutegerereza hanze y’ikigo birangira batavuganye.

Mu gihe ibi bikoresho byafatiriwe, hari n’amakuru avuga ko iyi televiziyo ibereyemo abakozi bayo ideni kuko hari abakoze ntibahembwe. Family TV isanzwe ikorera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru ho mu mujyi wa Kigali.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger