Amakuru ashushyePolitiki

Ibihugu bya Uganda n’u Burundi byavuze kuri Sankara wamennye amabanga yabyo

Igihugu cya Uganda cyasubije ku makuru yahishuwe na Nsabimana Calixte Sankara wemereye ubutabera bw’u Rwanda ko Brigadier Abel Kandiho ukuriye urwego rw’ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda yahaga ubufasha inyeshyamba za FLN kugira ngo zize guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ku munsi w’ejo ku wa kane ni bwo Sankara w’imyaka 37 y’amavuko yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru, kugira ngo atangire kuburanishwa ku byaha 16 yari akurikiranweho.

Nsabimana Calixte Sankara ntiyigeze agora urukiko, kuko yemeye ibyaha byose ashinjwa anabisabira imbabazi.

Sankara uyu ukomoka mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, yemereye urukiko ko yakoraniraga hafi n’ibihugu by’u Burundi na Uganda kugira ngo bimuhe ubufasha bwari gutuma agera ku mugambi we.

Mu bo uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko yatunze agatoki harimo n’umusirikare w’u Burundi, Major Bertin alias Moses, ukora mu butasi bwo hanze y’igihugu. Sankara n’uyu musirikare ngo baganiriye ku buryo bahuza inyeshyamba za FLN n’ingabo za ba Colonel Kanyemera, ngo bafatanye ibikorwa mu bitero ku Rwanda.

Ikindi ngo byari ukumufasha kubonana na Brig. Gen. Abel Kandiho uyobora urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza muri Uganda.

Ngo bumvikanye ko Nsabimana yavugana na Captain Sande Charles akamufasha nk’incuti ya Brig. Gen. Kandiho, kandi ngo byarakozwe, uko guhura kwasabwaga kuraboneka.

Muri Werurwe kandi bamwe mu bayobozi ba FLN barimo Sinayobye Barnabé bagiye muri Uganda gusaba inkunga ya gisirikare n’ubuvugizi muri dipolomasi kugira ngo batere u Rwanda.

Bajya muri Uganda ngo ni nyuma y’uko Nsabimana yari yasabye guhura na Kandiho arabihabwa, ku buryo abayobozi ba FLN bagiye muri Uganda bakabonana na Colonel woherejwe na Kandiho, bamugezaho ibyifuzo byabo nk’uko Nsabimana yari yabisabye.

Ibyo ngo Nsabimana na bagenzi be babikoze bagamije kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe kugirira nabi Leta y’u Rwanda.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda Brigadier Richard Karemire yavuze ko ibikubiye mu makuru Sankara yashyize ahagaragara bikwiye kuganirwaho binyuze mu buryo bwa Diplomasi.

Ati” Twahisemo inzira ya diploamasi kugira ngo twige kuri icyo kibazo. Dufite inzira ya Diplomasi dushobora kuganiriramo kuri icyo kibazo ndetse n’ibindi.”

Ku ruhande rw’u Burundi, umwe mu bayobozi bakomeye muri iki gihugu utifujwe ko amazina ye atangazwa na ChimpReports, yavuze ko Major Bertin Sankara yashyize mu majwi nta we mu Burundi bazi.

Ati” Nta muntu witwa Major Bertin dufite ndetse nta n’uwo twigeze. Uyu muntu ntawe tuzi. Bishoboke ko Abanyarwanda ari bo bakubwira uwo ari we. Twe ntawe tuzi. ”

Sankara yatawe muri yombi ku wa 13 Mata 2019, u Rwanda rwemeza ko rumufite ku wa 30 Mata 2019. Tariki ya 17 Gicurasi 2019 ku Cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku Kimihurura nibwo yeretswe itangazamakuru.

Biteganyijwe ko umwanzuro w’urubanza rwa Nsabimana Calixte Sankara uzasomwa ku wa 28 Gicurasi 2019.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger