AmakuruPolitiki

Ibihugu 3 byo muri EAC birimo Uganda byiyunze ku rugamba u Rwanda rumazemo imyaka myinshi

Ibihugu bya Tanzania, Uganda na Kenya byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byiyunze ku rugamba u Rwabda rumazemo igihe rwo kurwanya ibikoresho bya pulasitiki byangiza ibidukikije.

Ibyo bihugu byiyemeje guhuza imbaraga n’u Randa birimo Tanzania, Kenya na Uganda byose byiyemeje guhangana bikoresho bya pulasitiki birimo amashashi n’ibindi bikoreshwa rimwe.

U Rwanda rwatangiye urugamba rwo guca amashashi guhera mu mwaka wa 2008, kuva icyo gihe rwakomeje gushimwa mu ruhando mpuzamahanga bitewe n’uburyo iyo gahunda yahise ishyirwamu bikorwa ndetse ikanatanga umusaruro ufatika mu kubungabunga ibidukikije.

Igihugu cya Kenya cyemeje gahunda yo guca amashashi mbere y’u Rwanda ariko ishyirwa mu bikorwa ryayo riradindira kugeza mu 2018 ubwo byagirwaga itegeko rikanashyirwamo ibaraga.

Muri Uganda ho iyo gahunda yakomeje kudindiraa nubwo yatangajwe inshuro zirenga enye mu bihe bitandukanye ikangurirwa buri wese mu gihugu kuyubahiriza.

Tanzania, u Burundi ndetse na Sudani y’Efo nk’ibihugu by’ibinyamuryango by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ntibyari byarigeze bishyira imbaraga muri gahunda yo guca amashashi n’ibindi bikoresho bya pulasitiki.

Nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru cyo mu Bushinwa XINHUA, Tanzania na yo iri ku rutonde rw’ibihugu byiyemeje gufatanya mu guharanira ko Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wazira pulasitiki zihumanya ibidukikije binyuze mu bukangurambaga bugamije kurwanya amashashi n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe mu Karere.

Ana Le Rocha, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango witwa Nipe Fagio, ni we wemeje ku wa Gatandatu ko u Rwanda n’ibyo bihugu bitatu byemeje gukorana muri ubwo bukangurambaga buje bushimangira gahunda imaze kuba ubukombe mu Rwanda.

Nipe Fagio ni izina ry’Igiswahili risobanura “Mpa Umukubuzo” mu Kinyarwanda. Iryo zina ni iry’Umuryango wo muri Tanzania ukora ubuvugizi ukaba wibanda ku gushyigikira gahunda z’iterambere rirambye z’icyo Gihugu binyuze mu gushyigikira no kongera ubukangurambaga.

Le Rocha yabwiye abanyamakuru i Dodoma muri Tanzania ko ubukangurambaga bujyanye no guca amashashi n’ibindi bikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe bwatangiye ku bufatanye bw’Ikigo gishinzwe Ubutabera ku Bidukikije n’Iterambere (CEJAD), Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Ubwiyunge bushingiye ku bidukikije (GER), Ikigo Bio Vision Africa (BiVA) na Nipe Fagio.

Yavuze ko ubwo bukangurambaga bugamije gushishikariza ibihugu byo mu Karere kureka ikorwa n’ikoreshwa ry’ibikoresho bya Pulasitiki bikoreshwa rimwe no guharanira guca burundu guhumanya ibidukikije kubera amashashi n’ibindi bikoresho bya Pulasitiki.

Ibihugu bya EAC byose byaciye amashashi n’ibindi bikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe, ariko bikomeza gukoreshwa mu bihugu bimwe na bimwe aho Kenya iza ku mwanya wa mbere mu kutubahiriza ibyo yiyemeje.

U Rwanda ni rwo rwabaye intangarugero mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba mu rugamba rwo guca amashashi n’ibindi bikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe, none kuri ubu rwatangiye kubona umusaruro ubikomokaho.

Amashashi yatangiye gucibwa mu mwaka wa 2005 nyuma yo kugaragara ko yangiza ibidukikije ndetse akagirauruhare no mu kudindiza imikurire y’ibimera mu gihe yageze mu butaka.

Nyuma y’imyaka isaga 13 haciwe amashashi, Leta y’ u Rwanda yatangiye guca ikoreshwa ry’ amacupa ya pulasitiki mu biro no mu nama igasaba ko hakoreshwa ibikoresho ibikoresho bidakoreshwa rimwe ngo bijugunywe.

Imiheha ya pulasitiki na yo yaciwe ku isoko kimwe n’ibindi bikoresho bya ulasitiki bikoreshwa rimwe.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri purasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ryasohotse mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda n° 37 bis yo ku wa 23/09/2019.

Iri tegeko risobanura ko ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa cyangwa icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ribujijwe.

Ariko ingingo yaryo ya kane (4) iha urwego rubifitiye ububasha, ari rwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), bwo gutanga urushya rwo gukora, gutumizwa mu mahanga, gukoresha cyangwa gutumiza ibikoresho bikozwe muri pulasitiki ibora mu miterere isanzwe cyangwa woven polypropylene.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger