AmakuruImyidagaduro

Miss University Africa: Umunyana Shanitah yahawe ibihembo 3 bimwongerera amahirwe yo kwegukana ikamba

Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rizwi nka Miss University Africa riri kubera muri Nigeria yatsindiye ibihembo bitatu bikomeza ku mwongerera amahirwe yo kuba yakwegukana ikamba ritangwa kuri uyu mugoroba taliki ya tariki ya 30 Ugushyingo muri Imo international Convention Centre.

Iri rushanwa rimaze ibyumweru bitatu ribera mu Mujyi wa Owerri muri Leta ya Imo iri mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria, ku mugoroba wo ku wa 29 Ugushyingo habaye Ubusabane busoza umwiherero bari bamazemo ibyumweru bitatu bitegura ibirori byo gutora umukobwa wahize abandi.

Uyu munsi mbere y’uko haba ibirori bitangirwamo ikamba nyirizina ku  mukobwa wahize abandi , Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa yegukanye ibihembo bitatu birimo ‘Icy’umukobwa wahize abandi mu myitwarire agashimwa n’abategura irushanwa ari cyahawe izina rya “President’s Choice Award”, ahabwa igihembo cy’umukobwa wamuritse neza mu buryo bw’amashusho imigabo n’imigambi ndetse anarata igihugu cye , igihembo bise  “Best Video Presentation Award” ndetse anegukana igihembo cy’umukobwa  wakoze ibikorwa byiza mbere y’uko yitabira irushanwa “Best Social Work Award”.

Twabibutsa ko Umutoniwase Linda uheruka guserukira u Rwanda muri iri rushanwa yasoje ari mu icumi ba mbere mu gihe Lorriane Nadal wo muri Mauritius ari weagukanye ikamba .

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger