AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Ibiganiro hagati y’igihugu cya Israel n’Ubufaransa kuri Pegasus

Minisitiri w’ingabo mu gihugu cya Israyeli, General Benny Gantz, arajya i Paris kuganira n’abayobozi b’Ubufaransa ku kibazo cya Pegasus.

Mu itangazo yashyize ahagaragara uyu ejo ku wa 27 Nyakanga, Gantz avuga ko azasobanurira mugenzi we w’Ubufaransa, Madamu Florence Parly, “amakuru ya nyuma afite kuri NSO.”

NSO ni sosiyete yigenga yo muri Isirayeli yakoze kandi igurisha Pegasus, leta zimwe na zimwe zinjiza muri telefone ngendanwa, ikazigarurira, ikiba amabanga kandi ikaneka ba nyirazo. Kandi kugirango NSO igurishe ibyayo mu mahanga igomba kubanza kubona uruhushya rwa minisiteri y’ingabo ya Isirayeli.

Ibitangazamakuru binyuranye byemeza ko Perezida Emmanuel Macron n’abandi bayobozi b’Ubufaransa nabo bari ku rutonde rw’abo Pegasus yaba yarakozeho cyangwa izakoraho. Ubushinjacyaha bw’i Paris bwatangiye kubikoraho iperereza (anketi).

Amakuru ya Pegasus amaze kuba kimomo, guverinoma ya Isirayeli yashyizeho akanama gahuza minisiteri zitandukanye kagomba kureba niba Pegasus yarakoreshejwe ku isi mu buryo itari itagenewe. NSO ivuga ko Pegasus yakorewe inzego z’umutekano za leta z’ibihugu ziyishaka kugirango ziyikoreshe mu kurwanya iterabwoba n’ubundi bwicanyi.

Gusa, ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, ikigo Forbidden Stories cyo mu Bufaransa, n’ibinyamakuru mpuzamahanga bikomeye 17, bwerekanye ko Pegasus ishobora kuba yaranetse telefoni ngendanwa zirenga ibihumbi 50 mu bihugu byibura 50 bitandukanye, zirimo iz’abanyamakuru, abanyapolitiki, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abarimu ba za kaminuza, abadipolomate, abayobozi ba za sendika, impirimbanyi za demokarasi n’iz’uburenganzira bwa muntu, n’abakuru b’ibihugu.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger