AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ibiganiro bya perezida Kagame na Gen.Muhoozi wa Uganda byasize icyizere ku mubano w’ibihugu byombi(Amafoto)

Gen. Muhoozi Kaimerugaba wa Uganda yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda, aho yagiranye ibiganiro na perezida wa Repubilika Pail Kagame, akaba ari ibiganiro byarangiye bisize icyizere gikomeye ku mpinduka z’umubano hagati y’ibi bihugu byombi.

Uru ruzinduko rwa Gen.Muhoozi rwitezweho gusiga inkuru nziza ku baturage b’ibihugu byombi bari basanzwe bagenderana , bagakomwa mu nkokora no kuba ibi bihugu byari bimaze igihe kinini bidacana uwaka.

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda. Bagiranye ibiganiro, nyuma anamwakira ku meza, barasangira.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame na Gen. Muhoozi bagiranye ibiganiro byiza kandi “bitanga icyizere ku bibazo u Rwanda rwagaragaje” n’ibikwiye gukorwa kugira ngo umubano w’ibihugu byombi usubire mu buryo.

Ntabwo higeze hatangazwa ikindi kirenze ibyo, gusa hari icyizere ko bombi bumvikanye ku buryo bunoze bwo gukemura ibibazo by’Abanyarwanda bashimutirwa muri Uganda, bagakorerwa iyicarubozo n’ibijyanye no kuba Uganda ifasha abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibyo ni byo bibazo u Rwanda rwagaragarije Uganda nk’ibirubangamiye kuva mu 2017 ubwo Abanyarwanda batangiraga guhohoterwa n’igihe byari bimaze kumenyekana byeruye ko imitwe ya FDLR na RNC yahawe rugari i Kampala kandi ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yatangarije IGIHE ko ibiganiro by’uyu munsi byasize icyizere kuko byagarutse ku kuganira ku cyakorwa.

Ati “By’umwihariko, uyu munsi baganiriye ku bibazo u Rwanda rugaragaza […] bati ni byiza ko tuganira, ko tugirana amasezerano atandukanye, tugirana inama ariko byakabaye akarusho noneho habaye ibikorwa bifatika bituma ibyo bibazo u Rwanda rwagaragaje bikemuka. Uyu munsi babiganiriyeho, ni ikintu cy’ingenzi.”

Gen Muhoozi agiriye uruzinduko mu Rwanda akurikira Ambasaderi Adonia Ayebare nawe wari i Kigali azanye ubutumwa bwa Museveni mu cyumweru gishize.

Na bo babanjirijwe n’abandi barimo uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, wabonanye na Perezida Kagame inshuro zitandukanye nko muri Nyakanga 2019 nabwo akamushyikiriza ubutumwa bwa Museveni.

Perezida Kagame na Museveni ubwabo bamaze guhura inshuro eshanu kuva mu 2018 baganira ku bibazo bimaze igihe byarasaritse umubano w’ibihugu byombi.

Harimo nk’ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko i Kampala muri Werurwe 2018, nyuma muri uwo mwaka bahurira muri Ethiopia mu nama ya AU. Bongeye guhurira muri Angola inshuro ebyiri na Museveni agirira uruzinduko i Gatuna.

Mukurarinda yasobanuye ko ibiganiro bya Perezida Kagame na Muhoozi bitandukanye n’ibyabanje kuko bombi “bemeranya ko igihe kigeze ngo ibibazo bikemuke”.

Ati “Nubwo ibihe byabaye birebire, ibihe bitinze, ariko amaherezo y’inzira ni mu nzu igisubizo kizaboneka […] abaturage tuba tubona ibintu bigenda buhoro ariko abayobozi tuba twarahaye ububasha bwo kutureberera, banafite amakuru menshi kuturusha, [abaturage] wanababwira uti uwitonze akama ishashi.”

Hari icyizere cyo gufungura imipaka?

Kuva ubwo Gen Muhoozi yageraga mu Rwanda, ku mbuga nkoranyambaga abantu batangiye kuganira bagaragaza ibyo bakumbuye. Abanyarwanda bibukiranya utubari tw’i Kampala, Abanya-Uganda nabo bavuga restaurant nziza z’i Kigali, bigaragaza inyota yo kongera kugenderanirana.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukurarinda, yatangaje ko kuri we hari icyizere ku byifuzo by’Abanyarwanda ku ifungurwa ry’imipaka.

Ati “Icyizere kirahari ariko hari ibintu bibiri tugomba guhora tuzirikana. Abenshi baravuga bati imipaka irafunze, abantu barahomba, ntibagisurana. Ariko umutekano w’u Rwanda nta kiguzi, wakwemera ugahomba ariko abaturage bawe bakagira umutekano.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo Leta y’u Rwanda izigera itesha agaciro ubuzima bw’umunyarwanda muri rusange no ku giti cye. Ababiganiriye babivuze ko igihe kigeze ko hakorwa ibikorwa byo gukemura ibibazo u Rwanda rwagaragaje, nibikorwa n’iyo mipaka izafungurwa ariko mu gihe icyo kibazo kigihari kirebana n’umutekano w’igihugu n’uw’Abanyarwanda, ntabwo wakwitwaza ngo abantu barahombye. Uko baganira nabo niho baganisha.”

Gen Muhoozi asanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere, akaba n’Umujyanama wihariye wa Perezida Museveni mu bya Gisirikare ndetse ni n’umuhungu we w’imfura.

Mukurarinda ati “Abantu nibizere bareke gutekereza ko Abayobozi bicaye aho batereye iyo.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger