AmakuruImikino

Ibiganiro birarimbanyije hagati ya Rayon Sports n’umukinnyi ukinira ikipe ikomeye yo muri Uganda

Nyuma y’uko gusinyisha Niyonzima Olivier Sefu binaniranye, ikipe ya Rayon Sports ihanze amaso umukinnyi wo hagati mu kibuga ukinira ikioe yo mu cyiciro cya mbere muri Uganda izwi nka Express FC witwa Nsengiyumva Isaac.

Isaac arifuzwa bikomeye na Rayon Sports ngo ayifashe kongera imbaraga mu kibuga hagati, ni mu cimybo cya Niyonzima Olivier Sefu uheruka kugurwa miliyoni 20 z’Amanyarwanda na AS Kigali mu gihe Rayon Sports yananiwe kumusinyisha..

Amakuru agezweho ni uko kuva tariki ya 1 Nzeri 2021, Nsengiyumva Isaac yatangiye kugirana ibiganiro na Rayon Sports, mu cyumweru akaba ashobora gushyira umukono ku masezerano yo gukinira iyi kipe mu myaka ibiri iri imbere.

Nsengiyumva Isaac yari yahamagawe n’umutoza Mashami Vincent mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yakinnye na Mali na Kenya bahuriye mu itsinda E mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022, gusa ntabwo yahise abona ibyangombwa bimwemerera gukinira u Rwanda

Uretse Nsengiyumva Isaac ushobora gusinyira Rayon Sports vuba, umukinnyi wo hagati Muhire Kevin na Nizigiyimana Kharim Mackenzie isaha n’isaha bashobora gushyira umukono ku masezerano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger