AmakuruImikino

Ibiganiro birarimbanyije hagati ya Rayon Sports na tutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Uganda

Rayon Sports ikomeje urugamba rwo kubaka ubusatirizi bukomeye yatangiye ibiganiro na rutahizamu Mpuzamahanga w’Umugande witwa Cromwel Rwothomio ukinira ikipe ya Uganda Revenue Authority (URA FC).

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 ishyira 24 y’amavuko, ni umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe mu gice cy’ubusatirizi, ndetse akaba yaratangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Uganda ‘Uganda Cranes’.

Amakuru twamenye ni uko Rayon Sports igeze kure ibiganiro na Cromwel Rwothomio, aho nta gihindutse muri Mutarama 2022 azashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akagurwa miliyoni 8 z’Amanyarwanda.

Iyi kipe isanganywe abandi ba rutahizamu barimo Steve Elumanga, Souleyman Sanogo, Rudasingwa Prince na Ayoub Aait Lahssaine ariko bigaragara ko batari ku rwego rwo guheka ikipe, akaba ariyo mpamvu iyi kipe ifite icyuho mu busatirizi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger