AmakuruAmakuru ashushyeUtuntu Nutundi

Ibice bimwe bigize Amerika byatangiye kwibasirwa n’ubushyuhe bukabije

Ibice bitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byatangiye kwibasirwa n’ubushyuhe bukabije, kandi byitezwe ko burushaho muri iyi mpera y’icyumweru, nkuko bitangazwa n’abakora mu iteganyagihe.

Ubu bushyuhe bushobora kwibasira abantu bagera hafi kuri miliyoni 200 bo mu mijyi nka New York, Washington na Boston, ndetse n’abo mu turere twa East Coast na Midwest.

Mu bice bimwe, ubushyuhe bushobora kugera hafi cyangwa bukarenga dogere 38C. Ibice bimwe bya Canada nabyo biri mu birigukorwaho n’ubu bushyuhe.

Impuguke zivuga ko ubu bushyuhe busigaye bukunze kugaragara kurushaho mu bice bitandukanye by’isi mu myaka ya vuba ishize, bufitanye isano n’imihindagurikire y’ikirere.

Imibare mishya igaragaza ko ukwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka ari ko kwa mbere gushyushye cyane kwabayeho mu mateka y’isi.

Muri rusange, iyo mibare igaragaza ko ku isi hose uko kwezi kwari gushyushye ku gipimo cya dogere 16.4C.

Mu ntangiriro za Nyakanga, leta ya Alaska muri Amerika yagize ubushyuhe bwinshi ku kigero itari yarigeze igira mbere.

Umwana urikugerageza kugabanya ubushyuhe akoresheje amazi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger