Amakuru

Ibibazo by’urugo byatumye umugabo yitwikira mu nzu kugeza apfuye

Umugabo w’ahitwa Lugali mu gace ka Kakamega ho muri Kenya, yasize abaturanyi be mu gahinda gakomeye nyuma yo kwiyicisha umuriro ugurumana kubera amakimbirane yo mu muryango.

Uyu mugabo w’imyaka 48 y’amavuko witwa Patrick Ambaza, yaraye yishumitse mu ijoro ryakeye. Bivugwa ko yari yabanje gufata uburozi mbere yo kwishumikira mu nzu ye.

Amakuru avuga ko Nyakwigendera yahisemo kwiyahura nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we bashwaniye i Nairobi aho yakoreraga.

Nyuma yo kugiranira amakimbirane n’umugore we, ngo yahisemo kwerekeza mu rugo rwe ruherereye Kakamega, ari na ho yitwikiye.

Bivugwa ko ubwo Ambaza yari akiri i Nairobi, yoherereje umugore we ubutumwa bumuburira ko ashobora kwiyahura mu gihe baba badakemuye amakimnbirane bafitanye.

Ubwo yatangaga ubu butumwa umugore we ngo ntiyari mu rugo kuko yari yagiye mu bucuruzi.

Patrick Maundu uyobora Polisi ya Kenya mu gace ka Kakamega, yemeje amakuru y’urupfu rwa Nyakwigendera Ambaza, avuga ko uretse kuba yari afitanye amakimbirane n’umugore we hari n’ibibazo by’uburwayi yari yifitiye.

Maundu yavuze ko ubwo inzego z’umutekano zaganiraga n’umuryango we, zabwiwe ko nyakwigendera yabanaga n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger