AmakuruImikino

Ibibazo bya Politiki bigiye gutuma Mohamed Salah asezera burundu mu kipe ya Misiri

Umunya Misiri Mohamed Salah usanzwe ukinira Liverpool yo mu gihugu cy’Ubwongereza yatangaje ko yumva agiye gusezera burundu nyuma yo kurakazwa n’uko yatezwe agatego we na bagenzi be bagakoresha nk’ibikoresho bya Politiki.

Ibi bije nyuma y’uko Ramzan Kadyrov uyobora Chechnya asohoye amafoto ari kumwe n’uyu musore kuri ubu ufatwa nka Messi w’Abanya Misiri.

Salah yahuye n’uyu mugabo ubwo yasuraga ikipe y’igihugu ya Misiri aho yari icumbitse mu gace ka Grozny.

Nyuma yo gutandukana n’abakinnyi ba Misiri, Ramzan Kadyrov yavuze ko Salah yagizwe umuturage wubashywe cyane wa Chechnya, ku butumwa yacishije ku rubuga rwe rwa Twitter.

Uyu mugabo yagize ati” Mohamed Salah ni umuturage w’umunyacyubahiro wa Repubulika ya Chechenya. ibyo ni ukuri! Namaze kumuhera ibya ngombwa mu birori bidasanzwe twagiranye n’ikipe y’igihugu ya Misiri.”

Aya mafoto Kadrov yasohoye yateje ikibazo, cyane ko abantu bibazaga ukuntu umuntu nka Salah ufatwa nk’idorerwamo ya rubanda atinyuka kwifotozanya n’umugabo nk’uyu nguyu unengwa n’imiryango mpuzamahanga ku kuba ahonyeza uburenganzira bwa muntu.

Ku bwa Salah asanga yaratezwe umutego wo gukoreshwa muri politiki, akaba ari na yo mpamvu yumva agomba kuva burundu mu kipe y’igihugu ya Misiri.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga Salah yagize ati”Mumbabarire gusa iki ni igitutsi gikomeye…nari nzi y’uko gukemura intonganya bizoroha kurusha ahangaha.”

Magingo aya Mohamed Salah ntabwo aratangaza igihe cya nyacyo azasezerera ikipe y’igihugu ya Misiri, gusa biteganyijwe y’uko azatangaza ibijyanye n’ahazaza he mu kipe y’igihugu ya Misiri yanamaze gusezererwa mu mikino y’igikombe cy’isi mu byumweru biri imbere.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger