AmakuruImyidagaduro

Ibaruwa Tupac yandikiye Madonna ashyira iherezo ku rukundo rwabo yashyizwe mu cyamunara

Ibaruwa umuraperi Tupac yandikiye uwari umukunzi we Madonna yashyizwe mu cyamunara aho igomba kugurishwa akayabo ku muntu wese ushaka kuba yayegukana.

Madonna mu minsi ishize yatanze ikirego ashaka ko urukiko ruhagarika icyamunara cy’ibaruwa Tupac yamwandikiye ubwo yari muri gereza, ashyira iherezo ku rukundo rwabo. Iyi baruwa yanditswe muri 1994, nyuma y’umwaka umwe gusa muri 1995 Tupac arapfa arasiwe mu modoka.

Kuri ubu iyi baruwa yashyizwe ku isoko ikaba ihagaze nibura ibihumbi 100,000$. Aya mafaranga ariko ashobora no kugenda azamuka akagera ku bihumbi 300. Iyi baruwa ifite amapaji atatu y’urupapuro rwo mu ikaye, aho Tupac yasobanuriraga Madonna ko kuba ari umuzungukazi biri mu byamuteye guhagarika imishyikirano bagiranaga.

Ibaruwa Tupac yandikiye Madonna

Tupac yanditse ati “Mbere na mbere ndagusaba imbabazi ko ntabashije kukubera inshuti nziza nk’uko mbishoboye. Si uko ndi umuntu mubi, ingaruka zituruka ku irondaruhu zituma umusore w’umwirabura atabasha kugaragariza neza urukundo umugore mukuru kuri we kandi w’umuzungukazi. Ushobora kubyumva?”

Tupac yandikiye Madonna byinshi, amusobanurira ko yatinye gukomeza umubano wabo biturutse ku kuba Madonna ari umuzungukazi ndetse ko kugaragaza umubano wabo mu ruhame byari nko guhemukira abirabura benewabo bamugize umuraperi ukomeye. Asoza iyi baruwa amuburira ko abantu bose atari beza ndetse amusaba kwitonda cyane.

Uretse iyi baruwa, hari ibindi bintu bitandukanye bifite aho bihuriye na Tupac byagiye bigurishwa amafaranga menshi, harimo impapuro yagiye yandikaho indirimbo, imodoka yarasiwemo n’ibindi bitandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger