Amakuru

Huye:Impanuka y’imodoka yahitanye umwe nayo irangirika bikomeye (Amafoto)

Mu rukerera rwo kuwa 5 Gashyantare mu murenge wa Mukura mu karere ka Huye habereye impanuka ikomeye y’imodoka ya RAV4 purake ifite RAD140Z yahitanye Pascal Kalisa Gakwaya wari uyitwaye.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Amajyepfo CIP Sylvestre yatangaje ko amakuru y’ iyi mpanuka bayamenye mu gitondo saa kumi ndetse bageze aho impanuka yabereye basanga imodoka yataye umuhanda igonga borune igwa mu ishyamba.

Yagize ati “Saa kumi za mu gitondo nibwo iyi mpanuka twayimenye,umuturage ahamagaye avuga ko habaye impanuka, tujyayo dusanga yagonze borne (ariya mapoto aba ari ku muhanda), iramanuka agonga igiti”.

CIP Twajamahoro avuga ko abapolisi bagerageje kuvana umurambo muri iyo modoka birabagora bitabaza ishami rishinzwe kuzimya inkongi Fire brigade bakatagura iyo modoka umurambo bawukuramo.

Harakekwa ko iyi mpanuka yatewe no kurenza umuvuduko wagenwe, ari naho polisi y’ u Rwanda ihera isaba abashoferi kubahiriza umuvuduko ntarengwa igihe batwaye imodoka.

Pascal Kalisa Gakwaya yari atuye mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye. Hari amakuru avuga ko uyu mugabo yakoze impanuka avuye ku kigo nderabuzima cya Mubumbano aho yari ajyanye umuntu bari kumwe i Tumba.

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Huye-Akanyaru, Pascal ariwe uri muri iyi modoka wenyine, umurambo we wa Nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya CHUB.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger