AmakuruUtuntu Nutundi

Huye: RIB yataye muri yombi abigize abanyamasengesho batekera umutwe umukobwa bakanamusambanya

Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB rwamaze guta muri yombi abagabo babairi batekeye umukobwa umutwe bigize abanyamasengesho bikarangira bamwibye amafaranga na Telefone ndetse bakanamusambanya.

Byabereye mu murenge wa Rusatira tariki 8 Ukwakira 2019. Uyu mukobwa avuga ko yagiye mu isoko ahura n’abatekamutwe bamumanukana mu ishyamba,bamubwira ko ari abanyamasengesho kandi bahishuriwe ko hari abamurwanya.

Agira ati “Tugeze mu ishyamba barambaza ngo mfite amafaranga angahe? Mbabwira ko mfite amafaranga ibihumbi 14.850 y’amafaranga y’u Rwanda. Umwe muri bo ampereza agatambaro ngo nshyiremo ayo mafaranga nari mfite ubundi nkakoze ku ibere ry’iburyo maze ngusengere kuko njye ndi umukozi w’Imana n’ibibazo uzahura nabyo bihite bigenda, gusa ibyo uzabigeraho nureka uyu muhungu turi kumwe mu karyamana ni nabwo uzabyara, ayo mafaranga ufite ukayampa niyo telefone.”

Akomeza avuga ko aba bagabo atazi bakomeje kumuganiriza bamubwira ko kugira ngo ibibi bimutegereje bitazamubaho,ari uko azana telephone n’ibihumbi 14 yari afite,ndetse mu rwego rwo kugira ngo azabyare neza namara gushaka,bamubwira ko agomba gushaka umusore baryamana byihuse.

Uyu mukobwa ngo yarabyemeye maze azamukana mu gashyamba n’umwe muri abo bagabo baragenda bakora imibonano mpuzabitsina ariko bagarutse basanga umwe wari wasigaranye amafaranga na telephone yagiye maze na we ngo atangira kugarura ubwenge ni ko gutabaza maze abo bagabo bombi barafatwa.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yabwiye TV na Radio 1 ko ikirego cy’uyu mukobwa bacyakiriye kandi ko iperereza rikomeje.

Mbabazi asaba abaturage kwirinda abatekamutwe,no kwirinda ibyo babashukisha byose kuko uyu ngo yabeshywaga gukizwa inyatsi.

Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB mu murenge wa Rusatira bakurikiranyweho gutekera umukobwa umutwe,bakanamusambanya.

Ibi bibaye mu gihe uyu mukobwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 Ukwakira 2019 ngo yari afite gahunda yo gusanga umugabo bakabana mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko ayo mafaranga yambuwe ngo yari ayo kugura bimwe mu bikoresho.

Kuri ubu uyu mukobwa aravuga ko afite impungenge ko yaba yaratewe inda n’abo biswe abatekamutwe cyangwa se indwara ya Sida,cyakora ngo yahise yihutira kwa muganga ahabwa imiti,akaba yifuza ubutabera ari na ko agira inama abaturage kwirinda no kubanza gutekereza ku byo babwirwa n’abo bahuye,mu rwego rwo kwirinda abatekamutwe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger