Amakuru

Huye: Abayobozi babiri bakubise umuturage bamuca ibice b’umubiri

Mu Mudugudu wa Rwambariro mu Kagari ka Kabona mu murenge wa Kinazi Mu karere ka Huye, Ntambara Emmanuel yaciwe ugutwi n’umunwa n’abayobozi b’inzego zibanze harimo umukuru w’umudugudu n’ushinzwe umutekano ndetse n’umuturage ubu magingo aya akaba arwariye mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare CHUB.

Abaturage baganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru bo muri uyu mudugudu wa Rwambariro batangaje ko muri uyu mudugudu basanzwe bayobozwa inkoni aho atari Ntambara wenyine wakubiswe kuko n’abandi bakubitwa.
Umubyeyi wa Ntambara Emmanuel magingo aya ukibitse ibice by’umubiri byaciwe ku mwana we (Ugutwi n’umunwa) arasaba ko umwana we yahabwa ubutabera ndetse agasaba ko umwana we yafashwa kuvuzwa dore ko muri ibi bihe bitamukundira ko amugeraho aho arwariye.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB Dr Murangira Thierry yabwiye BTN ko mw’iperereza ry’ibanze hahise hafungwa Komezusenge J Pierre, umuyobozi w’umudugudu wa Rwambariro, Niyibikora Timothe ushinzwe umutekano ndetse na Nshimiyimana Elie alias Majyomba.
Yongeyeho ko Nshimiyimana Elie bakunda kwita Majyomba yiyemereye ko ariwe wakubise Ntambara Emmanuel kubera amakimbirane bari bafitanye aho Ntambara yamukubise icupa! Umuvugizi wa RIB asaba abaturage kwirinda kwihanira abantu bakoroherana.

Itegeko rivuga ko gukubita cg gukomeretsa umuntu ku bushake bihanwa n’ingingo ya 121, iyo ubihamijwe n’urukiko uhanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana tanu kugeza kuri miliyoni.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger