AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Huye: Abagororwa batanu barashwe bagerageza gutoroka Gereza

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu taliki 23 Mutarama, kuri Gereza ya Huye mu Natara y’Amajyepfo  humvikanye amasasu yaguyemo abagororwa batatu barashwe muri iri joro bagerageza gutoraka Gereza.

Mu gitondo harashwe kandi abandi babiri bari batorotse bageze mu gishanga bihisha.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa yabwiye Umuseke ko nawe yumvise aya makuru ariko nta arambuye arayamenyaho kugeza ubu.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda CP Jean Bosco Kabera yabwiye Umuseke ko muri iri joro koko harashwe abagororwa batanu bagerageza gutoroka iyi Gereza.

Batatu muri bo barashwe n’ijoro, abandi babiri baraswa mu rukerera ahagana saa kumi bari hanze ya gereza mu Gishanga cya Rwabuye bihisha nyuma y’uko bari baraye babashije gutoroka.

Amakuru atugeraho aremeza ko aba bagororwa bashatse gutoroka basimbutse urukuta bakoresheje imigozi iboshye muri ‘supernet’.

Abarashwe bagapfa ni; Nteziryayo Patrick washinjwaga ubujura bwitwaje intwaro yari yarakatiwe imyaka 12, Uwiringiyimana Jeremie wari warakatiwe umwaka umwe kubera ubujura, Uwitonze Claude wari warakatiwe imyaka itanu kubera ubujura, Byiringiro Gedeon wari warakatiwe imyaka ibiri kubera ubujura na Karangwa Gilbert wari warakatiwe imyaka itatu kubera ubujura.

Musafiri Celestin Umwe mu batuye mu Kagari ka Butare Umudugudu wa Karubanda hafi  y’iyi Gereza avuga ko bumvise amasasu menshi muri ariya masaha nyuma bakamenya ko hari abagororwa barashwe bari gutoroka.

Si ubwambere abagororwa bari baguiye kuba batorotse iyi Gereza ya Huye, kuko mu mwaka wa 2013, hatorotse abagororwa batanu bajyana n’umwe mu barinzi bari bashinzwe kurinda iyi gereza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger