AmakuruImyidagaduro

‘Hurricane Florence’ itumye Davido atitabira igitaramo yatumiwemo muri Amerika

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria David Adedeji Adeleke [Davido] yari kuzitabira igitaramo “The Dreamville Festival”  muri Amerika muri Leta ya North Carolina kuri uyu wa Gatandatu, iki gitaramo cyasubitswe kubera inkubi y’umuyaga yiswe  ‘Hurricane Florence’ iteganya kuba muri kariya gace kari kuberamo igitaramo cy’iri serukiramuco.

Iri serukiramuco ry’umunsi umwe ryari kubera ahitwa Dorothea Dix Park , Davido yari kuzahuriramo n’abandi bahanzi bo muri Amerika nka Big Sean, Nelly ,Young Thug, S ZA. Teyena Taylor, Bas ndetse na J .Cole wateguye iki gitaramo n’abandi bahanzi babarizwa muri Label ya DreamVille Records .

Leta y’ Amerika yari yaburiye abaturage bo muri leta ya Carolina kuba maso bakareba uko bakwirinda iyi nkubi y’umuyaga, benshi muri bo basaga miliyoni imwe bakaba batangiye kuva mungo zabo bereka mu zindi leta zitazageramo iyi nkubi y’umuyaga yiswe ‘Hurricane Florence.’

Dreamville bateguye iri serukiramuco ry’umunsi umwe, babicishije ku rubuga rwabo rwa Instagram bavuze ko bazishyura buri muntu wari waguze tike yo kujya muri icyo gitaramo cyasubitswe kubera ikirere kitifashe neza.

Bagize bati: “Kubwo kwirinda muri ibi bihe ikirere kitameze neza , tubabajwe no kubamyesha ko igitaramo cya Dreamville Festival 2018 gihagaritswe , ikipe yacu yari iri kuganira n’ubuyobozi bw’umujyi wa Raleigh n’abandi bafatanyabikorwa ngo tubashe kumenya uko ikirere cyifashe gusa twahisemo guhagarika igitaramo cyacu cy’uyu mwaka kubwo kurinda ubuzima bw’abaturage bari kwitabira iri serukiramuco. ”

Abateguye iri serukiramuco babwiye abaguze amatike ko bazagenda babamenyesha amakuru mashya binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Dream Vile ndetse abayaguze bakoresheje ikoranabuhanga bo bababwiye ko bazasubizwa amafaranga batanze binyuze ku makarita yabo babikaho amafaranga credit/debit card  bitarenze iminsi 21.

Gusa ibi ntibyatumye Davido adakomeza ibindi bitaramo afite muri Amerika vuba hari icyo arakorera i Chicago mu bitaramo bye bizenguruka Amerika yise  ‘The Locked Up’ US Tour
J. Cole nyiri Dream Vile yateguye iriserukiramuco
Twitter
WhatsApp
FbMessenger