AmakuruUmuziki

Humble Jizzo yatangaje igihe n’ahantu azakorera ubukwe

Manzi James wamenyekanye mu muziki nka Humble Jizzo umaze igihe gito avuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yari yaraherekeje umukunzi we Amy Blauman  kubyara no no gusura umurwango we, yatangaje ko ukwezi k’Ugushyingo uyu mwaka wa 2018 kutazarangira adakoze ubukwe ndetse bukabera i Kigali mu Rwanda.

Humble jizzo urimba mu itsinda rya Urban Boys aherutse muri amerika n’umukunzi we Amy Blauman  aho banibarukiye imfura yabo , babyaye umwana w’umukobwa, kubijyanye n’uko Humble yakiriwe muri Amerika,  yavuze ko   yakiriwe neza cyane n’ababyeyi b’umukunzi we,  ibintu yishimiye cyane , umuryango wa Humble jizzo  wishimiye cyane uyu mwuzukru bibarutse nkuko nyina yari yaramubwiye ko ashaka umwuzukuru.

Humble ubwo yari mu kiganiro KT Idols yavuze ko igihe yageraga muri Amerika ababyeyi b’umukunzi we bamufashe neza cyane ku buryo byatumye ahishimira cyane dore ko yahageze bari mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka. Gusa ariko ngo  ikintu cyamugoye ni imbeho yari ihari ku buryo yirirwaga yambaye ikoti yifubitse cyane kandi atari asanzwe abimenyereye. Humble Jizzo yaboneyeho n’umwanya wo kuvuga ko  ababyeyi b’umukunzi we bazaza mu Rwanda ndetse ko nabo bishimiye kubona umwuzukuru. 

Nizzo Kaboss We abajijwe ku by’urukukndo rwe yanze kugira icyo abivugaho ndetse avuga ko ibyavuzwe by’uko ubwo aheruka i Dubai yari yagiye  kureba umukunzi we atari ukuri, ahubwo  yari yagiye kureba aho abandi bageze atari urukundo rwari rumujyanye.

Nyuma yo kubona umwana we wa mbere, Humble Jizzo yabajijwe uko azafatanya ibihe arimo n’ibikorwa bya Urban boys avuga ko kubona umwana ari imigisha y’Imana kubifatanya n’imirimo ya Urban boys bitazamugora agomba kwiga uko azabifatanya.

YAgize ati “Usibye ko umwana kuri njye ar’umugisha ntabwo yambuza gukora amasaha yose, ntabwo yabimbuza. Biramutse binabaye ngobwa ko ankenera cyane najya mujyana ”

Urban boyz itsinda ubu rigizwe n’abasore babiri Humble Jizzo na Nizzo Kaboss banafite indirimbo nshyashya bise “Kigali Love” , aba basore babajijwe ku ndirimbo ” My Hero ” ya Safi Madiba mugenzi wabo bahoranye mu itsinda rimwe rya Urban Boys bakaza gutandukana ndetse ku buryo umuntu atatinya kuvuga ko batandukanye nabi maze , Humble avuga ko iyo ndirimbo  atigeze ayumva , Nizzo we asubiza muri aya magambo “Indirimbo narayumvise , ntabwo arimbi , ntacyo itwaye,  Safi nyine ni umuririmbyi kandi azi akazi akora ni sawa cyane nakomereze aho.”

Humble Jizzo n’umukunzi we  Amy Blauman ubwo bari bagarutse i Kigali bazanye imfura yabo bibarukiye muri Amerika

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger