AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Humble Jizzo yamaze gufata inzira igaruka mu Rwanda ava muri Amerika

Humble Jizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys nyuma yo kumara igihe cyigana hafi n’amezi ane ari muri Amerika kuri ubu  yamaze guhaguruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho agarutse mu Rwanda azanye n’umugore we ndetse n’umwana baherutse kwibaruka w’umukobwa.
Humble Jizzo yagarutse mu Rwanda azanye n’umugore we ndetse n’umwana baherutse kwibaruka w’umukobwa.
 Humble Jizzo ubwo yari ari ku kibuga cy’indege muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye guhaguruka yatangaje ko atewe n’ishema ryinshi ku kuba atashye mu Rwanda kandi ko yumva yishimiye kugaruka mu gihugu cye cyamubyaye .Humble n’umufasha we hamwe n’umwana baherutse kwibaruka Uyu mugabo bitenganyijwe ko baragera i Kigali  kuri uyu wa Kane tariki 22 Werurwe 2018.
Twabibutsa ko tariki ya 15 Ukuboza 2017 aribwo Humble Jizzo yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari aherekeje umufasha we wari ugiye kwibaruka imfura yabo bidatinze akaza no kwibaruka neza umwana w’umukobwa.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger