AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Humble Jizzo n’umukunzi we Amy Blauman bibarutse imfura yabo

Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boys  n’Umukunzi we Amy Blauman kuri ubu bari mu munezero udasanzwe nyuma yo kwakira imfura y’umukobwa bari bamaze igihe bategerezanyije igishyika.

nkuko tubikesha ikinyamakuru Igihe Humble Jizzo yatangarije abakunzi be ko umukunzi we Amy yibarutse neza mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2018 aha akaba yagize ati: “mu ijoro ryakeye imana yaduhaye umugisha,yaduhaye umwana mwiza w’umukobwa.”

uyu munyamerikakazi ukundanye igihe kitari gito na Humble Jizzo yabyariye mu bitaro byitwa Confluence HealthHospital muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa Wenatchee muri leta ya Washington D.c ntagihe giciyemo yerekanye ko afite amashyushyu menshi yo kwakira imfura ye na Humble dore ko yari yatangaje ko abura icyumweru n’indi minsi mike ngo yibaruke.

twabibutsa ko Humble Jizzo n’umukunzi we bahagurutse i Kigali batangaje ko bagiye kwibarukira muri Amerika ndetse by’umwihariko kwiyereka umuryango wa Amy Blauman.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger