AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Hon Bamporiki Edouard yasobanuye ibyo kwitwa “idebe ” ry’umukinnyikazi wa filime

Kubakurikira imbuga nkoranyambaga kubabyibuka neza hasakajwe amashusho ya Hon Bamporiki Edouard avuga ko yemeye kuba ‘Idebe’ ry’umukinnyikazi wa Film wari umugabiye Inka.

Aya mashusho yageze kuri benshi yanavuzweho byinshi, gusa Hon Bamporiki Edouard yari yirinze kugira icyo abivugaho ubu akaba avuga ko atishimiye kuba iriya video yaragiye hanze muburyo nawe atigeze amenya.

Muri ariya mashusho ku bantu batayabonye , agararagamo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco ushinzwe Umuco, Hon Bamporiki Edouard atangaza ko yemeye kwakira Inka yari agabiwe n’umukinnyikazi wa Filime witwa Isimbi Alliance.

Hon Bamporiki icyo gihe yagize ati “Ubundi iyo ari umugabo ukugabiye witwa umugaragu, ariko iyo ari umugore ukugabiye inka ukayemera witwa idebe, ubu ndi idebe ryawe.”

Aya mashusho yavuzweho byinshi bitandukanye ahanini bamwe bagendeye ko ijambo Idebe mu gihe cy’ubu ifite igisobanuro kitari cyiza.

Hanyuma bamwe mu bazi iby’umuco n’amateka by’u Rwanda bavuga ko kimwe mu bisobanuro by’Idebe, gihuye n’icyatanzwe na Bamporiki Edouard muri ariya mashusho.

Hon Bamporiki Edouard yaje kugira icyo avuga kuri ariya mashusho yongeye gusubiramo igisobanuro cy’Idebe yavugiye muri ariya mashusho.

Yagize ati “Uriya mwana ninakira Inka ye igataha mu zanjye kandi ikaza tutarabona ijambo rikwiye, ijambo rijyanye no kuba umwana w’umukobwa yahaye Inka umuntu mukuru Inka uko byakwitwa, abakuru bagakomeza kumpanura ko twabyita uko kubera ko Inka ntirataha.”

Akomeza agora ati “Abantu baremeje bati ‘uri umugaragu’ ariko icyo nemera cyo uriya mwana abaye ari nk’umutwara nka Meya cyangwa umugore w’Umukuru w’Igihugu, sinakwirirwa njya gushakisha. Najya nirahira ko ndi Idebe rye ariko ntabwo nakwirahira ko ndi Idebe ry’umwana kuko turi mu bucurabwenge, turimo turashaka ijambo ribereye.”

Hon Bamporiki we avuga ko atishimiye kujya hanze kw’ariya mashusho dore ko n’igikorwa nyirizina ubwacyo cyo kugabirwa kitaruzura neza ngo Inka yahawe ibe yaratashye.

Ati “Ni na ho navugiye ko habaye ikosa. Ikosa rinakomeye cyane ni uburyo byagiye hanze kandi byari ibintu ubona bikiri mu ruganda.”

Hagati aho amateka n’umuco bitwereka ko ubundi nta musore cyangwa inkumi utunga Inka akiri mu rugo rw’ababyeyi be bityo ko nta n’uwo muri icyo cyiciro wabaga wemerewe kugaba ariko ko ashobora kubikora mu izina ry’umuryango.

Isimbi Alliance uvugwa muri iyi nkuru asanzwe ari umukinnyikazi wa filime kuri ubu agaragara muri filime nshya ye yise ” The Aliah Movie”.

Hon Minister Bamporiki Edouard avuga ko ubu hari gushakishwa ijambo ryakoreshwa mu mwanya w’idebe kuko ubu mugihe tugezemo rifite ukundi ryumvikana
Isimbi Alliance
Twitter
WhatsApp
FbMessenger