AmakuruInkuru z'amahanga

Hissène Habré wigeze kuyobora Chad yapfuye

Kuri uyu wa 24 Kanama 2021 ,Hissène Habré wahoze ari Perezida wa Tchad yaguye mu bitaro i Dakar muri Sénégal ku  myaka 79.

Uyu mukambwe yari amaze igihe yarakatiwe burundu ku byaha byibasiye inyokomuntu.  Komisiyo y’icukumbura ku byaha byakozwe ku butegetsi bwe, yagaragaje ko abaturage basaga ibihumbi 40 bishwe n’inzego za Leta.

Hissène Habré yari amaze iminsi arwaye kuko yajyanywe mu bitaro muri uku kwezi nyuma yo kwandura Covid-19.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Chad, Abderaman Koulamallah, yabwiye RFI ko ari inkuru mbi ku baturage ba Chad, kubera ko Hissène Habré yayoboye icyo gihugu nubwo imiyoborere ye inengwa na benshi.

Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Chad bitangaza ko ko nta muhango Leta izakoresha mu kumushyingura, ariko ko ashobora gushyingurwa muri Chad umuryango we uramutse ubyifuje.

Habré yabaye Minisitiri w’Intebe wa Chad mu 1978, aza guhirika ubutegetsi ku wa 7 Kamena 1982, aba perezida hafi imyaka umunani. Nawe yaje guhirikwa na Idriss Déby Itno mu 1990.

Ubwo yari amaze kuva ku butegetsi, komisiyo yakoze iperereza yemeje ko yagize uruhare mu kwica abantu barenga 40 000.

Mu 2016 yakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko rwihariye muri Senegal, nyuma yo kumuhamya ibyaha byibasiye inyokomuntu, gufata ku ngufu, ubwicanyi, gukoresha ubucakara no gushimuta.

Hissène Habré wigeze kuyobora Chad yapfuye kuri uyu wa Kabiri ku myaka 79, azize icyorezo cya COVID-19.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger