AmakuruImikinoUrwenya

Hemed uzwiho gutebya yemeje ko Kiyovu SC ari yo ya mbere ifanwa n’abakobwa beza mu Rwanda

Minani Hemed ukuriye abafana ba Kiyovu Sports, yashimangiye ko nta kipe iyo ari yo yose hano mu Rwanda irusha Kiyovu Sports kugira abafana beza b’abakobwa kandi b’Abanyamujyi.

Aya magambo uyu mugabo uzwiho cyane gutera amashyengo yayatangaje ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Radio/TV10.

Hemed avuga ko Kiyovu Sports ari yo kipe ifanwa n’abana b’abakobwa b’ibizungerezi kandi b’Abanyamujyi hano mu Rwanda, bigashimangirwa n’amapantalo Bambara.

Umunyamakuru yamubajije itandukaniro riri hagati y’amapantalo y’abakobwa bo muri Kiyovu n’abo mu yandi makipe, undi amubwira ko azaryibonera.

Ati’’Nureba neza uzasanga Kiyovu SC ari yo kipe ifite abana b’abakobwa, nkongeraho b’Abanyamujyi. Buriya nushaka kureba umukobwa wo mu cyaro n’uwo mu mujyi, ujye ucunga ukuntu ipantalo bazambaye.’’

Ku itandukaniro ati”Itandukaniro wowe ubwawe uzaryibonera hahaha…uzaryibonera, kuko uwo mukobwa wo mu mujyi uzaze urebe Green brigade uko Bambara ama Jeans bizakwereka n’abandi uko bayambaye ukuntu bigenda. Hari uwo utatandukanya Jeans y’abagabo n’iy’abagore.”

Abajijwe ku by’amakipe yirirwa ahanganira umwanya w’imbere mu kugira abakobwa beza hano mu Rwanda, Hemed yasubije ko aba bose nta wurusha Kiyovu Sports kugira abana b’ibizungerezi. Igitekerezo cye gishimangirwa n’uko Nyampinga wa mbere watowe hano mu Rwanda ari uwo muri Kiyovu SC.

Ati”Umu-Miss wa mbere watowe mu Rwanda iri rushanwa ry’aba Miss ritangira yitwa Darila, Umwana wa Mbuguje Ismael akaba n’umukinnyi wa Kiyovu Sports…Njyewe mpora mbabwira ko buri gihe ikintu cyose tuba imfura. Aya marushanwa abandi barimo barakina nihaboneka umu Miss w’umurayon, nihaboneka uw’umu-APR, nihaboneka uwa Mukura; ariko uwa mbere bagende barebe mu mateka yitwa Darila mwene Mbuguje Ismael , Mbuguje wakinnye muri Defense ya Kiyovu bakaba ab’i Cyangugu.”

Ku bw’izi ngingo zose Minani yatanze, yavuze ko umuntu uzavuga ko Kiyovu SC nta bakobwa beza igira azaba yirengagije amateka ngo kuko niba Miss wa mbere yarafanaga Kiyovu, bisobanura ko abo yabyaye ari bo ari kuyobora muri Kiyovu Sports.

Green Brigade ngo ni bo ba mbere baberwa n’amapantalo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger