Amakuru ashushyeIkoranabuhanga

Hazakoreshwa ikoranabuhanga mu kwinjira muri Expo ya 2018 iri hafi kuba

Amakarita ya Tap&Go asanzwe akoreshwa mu gutega imodoka mu mujyi wa Kigali niyo azifashishwa mu kwinjira mu imurikagurisha (Expo) mpuzamahanga ya 2018 ibura iminsi mike ngo itangire.

Ibi bikozwe mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu muri gahunda ya leta yo kugera ku bukungu butarangwamo guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Nkuko bitangazwa n’urugaga rw’abikorera mu Rwanda, PSF,  kwinjira mu imurikagurisha mpuzamahanga rya 2018, hazakoreshwa amakarita ya ‘Tap&Go’ muri iri murikagurisha rizaba hagati ya 26 Nyakanga na 15 Kanama 2018 ikazabera i Gikondo mu mujyi wa Kigali ahasanzwe habera Expo.

Ni imurikagurisha ryateguwe mu buryo bwihariye, aho iminsi rimara yongerewe ikagera ku byumweru bitatu mu gihe ubusanzwe ryamaraga bibiri .

Umuntu usanganywe ikarita akoresha atega imodoka ntabwo azagura indi, ahubwo icyo azashyiraho amafaranga 500 azaba asabwa ku muntu wese ushaka kwinjira ahabera Expo, ibyuma bisanzwe biyakuraho bizaba biri ku muryango aho uzajya uhagera ugakozaho ubundi ukinjira.

Abateguye ubu buryo bwo kwinjira bahamya ko kwinjira bizoroha kuko utu tumashini two kwishyuriraho tuzaba turi ku miryango 10 itandukanye.

PSF igaragaza ko imurikagurisha mpuzamahanga rimaze gutanga umusaruro ufatika, by’umwihariko hari ibigo by’ubucuruzi byo mu mahanga byaryitabiriye nyuma bigafungura amashami mu Rwanda.

Imurikagurisha riheruka ryitabiriwe n’ibigo bimurika 433 birimo 289 byo mu Rwanda, 94 byo mu bindi bihugu bya Afurika na 50 byo ku yindi migabane.

Amakarita bazakoresha
Utumashini bazajya bakozaho amakarita
Twitter
WhatsApp
FbMessenger