AmakuruImyidagaduro

Hatangajwe umuhanzi wa 6 uzaririmba mu gitaramo cya East African Party 2020

Mu gitaramo cya East African Party 2020 kizaba tariki ya 1 Mutarama 2020 byamaze gutangazwa ko umuhanzi Bushali nawe yiyongereye ku rutonde rw’abazakiririmbamo bayobowe na The Ben watangajwe ku ikubitiro nk’umuhanzi mukuru.

Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali uherutse kuva muri gereza aho yari afungiye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge yatangajwe nk’umuhanzi wa Gatandatu ugomba kuzasusurutsa abazitabira iki gitaramo cyane ko asigaye akundwa na benshi bakunda injyana za Hip Hop na RAP.

Abandi bahanzi bazitabira iki gitaramo ni The Ben, King James, Riderman, Andy Bumuntu,  na Butera Knowless watangajwe ku munsi w’ejo hakaba hasigaye umuhanzi umwe biteganyijwe ko azamenyekana ejo.

Iki gitaramo kizabera muri Kigali Arena, inyubako yateganyirijwe kujya yakira ibirori bitandukanye birimo iby’imyidagaduro, kikaba kigiye kuba ku ncuro ya 12.

Bushali yamamaye mu Rwanda mu njyana ya Kinyatrap itari imenyerewe na mu muziki wo mu Rwanda. yasohoye indirimbo zitandukanye nko ‘Ku gasima, Ni tuebue, Sindi mubi, Niyibizi n’izindi nyinshi.

Kwinjira muri iki gitaramo ni kwishyura 20000frw mu myanya y’icyubahiro (VVIP) na 15000frw mu y’icybahiro y’icyiciro gikurikiyeho (VIP) n’5000frw mu myanya isanzwe. Ni mugihe abazagura amatike mbere bazagabanyirizwa bakishyura 15000frw Yo mu myanya y’icyubahiro, 1000frw mu cyiciro gikurikiraho na 3000frw mu myanya isanzwe.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger