AmakuruImyidagaduro

Hatangajwe umugabo ukurura igitsinagore kurusha abandi mu 2021 

Umukinnyi wa filime w’umunyamerika Paul Stephen Rudd niwe wagizwe umugabo ukurura igitsinagore “Sexiest Man Alive” muri uyu mwaka wa 2021 .

Ikinyamakuru People Magazine gitoranya umugabo ukurura abagore cyane kurusha abandi buri mwaka , ubu cyahisemo Paul Rudd w’imyaka 52 .

Ibi bikimara kumenyekana Paul Rudd yatangaje ko umugore we byamutunguye cyane ndetse ko yari yaramubwiye aya makuru mbere y’uko atangazwa mu itangazamakuru.

Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye n’ikinyamakuru People Magazine yagize ati: ”Byamutunguye (Umugore we) cyane, ariko nawe urabyumva byanamushimishije.”

Yakomeje avuga ko ubwo yamenyaga iyi nkuru yumvaga afite amatsiko yo kumva ibyo abantu bazamuvugaho ndetse ko uyu mwanya yatorewe kuri we hari abantu benshi bakabaye baratowe mbere ye.

Rudd yashakanye na Julie Yaeger mu 2003, ubu bakaba bafitanye abana 2- Jack w’imyaka 17 y’amavuko na Darby w’imyaka 12 y’amavuko.

Iki gikorwa cyo gutora umugabo ukurura abagore ku isi mu myaka yashize hakunzwe gutorwa cyane abakinnyi ba sinema harimo nka Brad Pitt, Tom Cruise, Idris Elba, Michael B. Jordan n’abandi.

Uyu mugabo Paul Rudd yamenyekanye cyane mu ruganda rwa sinema muri filime zitandukanye nka Ant Man, Clueless, Knocked Up, This is 40 n’izindi zitandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger