AmakuruImikino

Hatangajwe amakipe 18 azitabire imikino y’igikombe cy’intwari muri Basket Ball

Irushanwa ngaruka mwaka ryo kwibuka intwari z’igihugu riteganyijwe kuba kuva kuwa 24 Mutarama kugeza ku wa 2 Gashyantare 2020.

Amakipe 18 niyo yemeje ko azitabira iyi mikino yo guhatanira iki gikombe, gitegura taliki ya 1 Gashyantare aho mu Rwanda hose hazaba hizihizwa umunsi w’intwari.

Ni urushanwa rizaba ririmo ibyiciro bibiri. Icyiciro cy’abagabo kizaba kirimo amakipe 13 ndetse n’icyiciro cy’abagore kiyandikishijwemo amakipe 5 yose hamwe akaba amakipe 18.

Mu bagabo amakipe azitabira ni; APR BBC, REG BBC, Espoir BBC, Patriots BBC, RP-IPRC Kigali, Tigers BBC, RP-IPRC Huye, P-IPRC Musanze, UR Huye, Trente Plus, Shoot for The Stars, UGB na UR-CMHS.

Mu bagore ni; APR WBBC, Ubumwe WBBC, The Hoops WBBC, UR- Huye WBBC na RP-IPRC Huye WBBC.

Umwaka ushize wa 2019, REG ni yo yegukanye irushanwa mu gihe mu bagore igikombe cyegukanywe na The Hoops.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger