AmakuruAmakuru ashushyeUtuntu Nutundi

Hatahuwe umugore w’imyaka 46 bivugwa ko yasambanyaga ku ngufu umwana w’imyaka 14

Mu masaha y’igicuku cyo mu ijoro rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 09 Gicurasi 2018 , mu murenge wa Rwabicuma humvikanye induru y’umwana w’umuhungu atabaza,maze abatabaye harimo n’irondo bifata ku munwa nyuma yo gusanga umugore ukuze yambaye ubusa ari kumwe n’umwana mu gihuru.

Uyu mugore utari watangazwa amazina umugore w’imyaka 46 yafatanywe n’umwana bivugwa ko ari mu kigero cy’imyaka 16 bakora imibonano mpuzabitsina bagashyikirizwa ubuyobozi. Umwe wivugira ko yari mu batabaye, yemeza ko bahageze ari kumwe n’irondo bagasanga umugore we aracyambaye ubusa ,ariko umwana we yambaye bari kugundagurana aho umwana yageragezaga gucika ariko umugore nawe ati ntunshika maze ni ko gusanga bari gukirana maze batabara uwo mwana.

Uyu mwana w’umuhungu we ngo yatangarije ababakijije ko uyu mugore yari yamwemereye amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi bitatu [3,000 Frw] ngo amuherekeze kuko hari nijoro,maze bageze ahantu hihishe ahita amufata ku ngufu. Ubuyobozi bw’umurenge Rwabicuma bwo buravuga ko aba bombi bakimara gufatwa n’irondo bashyikirijwe ubuyobozi gusa ngo biragoranye kuko bose bashinjanya gufatana ku ngufu ari uwo mugore uri mu myaka 46 y’amavuko ati uyu mwana yamfashe ku ngufu n’umwana na we ati uyu mugore yamfashe ku ngufu. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Rwabicuma Claire INGABIRE yatangarije TV1 dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu abo bombi bashyikirijwe ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza.

Uyu muyobozi yongeyeho ko abaturage bakwiye kujya bakumira abana mu tubari hataravuka ibibazo nk’ibi kubera ko aba ngo bari babanje no gusangirira mu kabari, akomeza avuga ko biteye isoni kubona umugore w’imyaka 46 yicaranye mu kabari n’umwana w’umuhungu utari uwe uri munsi y’imyaka y’ubukure.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwabicuma ho mu karere ka Nyanza burasaba abaturage kurinda abana utubari n’abababonye bagatanga amakuru hakiri kare.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger