AmakuruImyidagaduro

Hasohotse itangazo ribuza ikoreshwa ry’ibihangano by’umuhanzi Nsengiyumva Francois na Clarisse Karasira mu buryo butemewe n’amategeko

Alain Mukuralinda [Alain Muku] kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2019, yasohoye itangazo ribuza ikoreshwa ry’ibihangano by’umuhanzi Nsengiyumva Francois n’umuhanzikazi Clarisse Karasira mu buryo butemewe n’amategeko.

Iri tangazo ryashyizwe kuri channel ya YouTube ya Alain Mukuralinda riragira riti ” Ubuyobozi bushinzwe gucunga, kurengera no kubungabunga uburenganzira ku bihangano bya NSENGIYUMVA FRANÇOIS na KARASIRA CLARISSE burihanangiriza umuntu uwo ariwe wese bumumenyesha ko uzongera gukoresha ibihangano bye mu bikorwa by’ubucuruzi n’ibyo kwamamaza nta burenganzira yabisabiye mu nyandiko ngo abuhabwe azakurikiranwa nk’uko amatego abiteganya! Iri tangazo ntirireba, utubari, radio, televiziyo n’ahandi hantu hose hateranira abantu bari munsi y’abantu 500. Murakoze murakarama.”

Alain Muku yavuze ko yasohoye iri tangazo bitewe n’uko mu minsi ishize hari abakoresheje ibihangano by’aba bahanzi mu bucuruzi bwabo babeshya abantu ko bataramirwa n’umwe muri abo bahanzi ntiyahagera biteza impagarara n’umutekano muke.

Alain Muku ni we ushinzwe kureberera inyungu za Nsengiyumva Francois na Clarisse Karasira. Kuva yatangira gukorana n’aba bahanzi bamaze gushyira hanze ibihangano bikunzwe. Nsengiyumva akunzwe mu ndirimbo yise ‘Mariya Jeanne’ yaririmbyemo ngo umukobwa ni ‘igisupusupu’ ni ‘igisukari’. Ni mu gihe Clarisse Karasira akunzwe mu ndirimbo ‘Ntizagushuke’.  

Alain Muku ni we ushinzwe kureberera inyungu za Nsengiyumva Francois na Clarisse Karasira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger