AmakuruImyidagaduro

Harnonize akomeje gushyira ku rundi rwego ibyo kureshya Kajala bahoze bakundana

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali wamamaye nka Harmonize akomeje kugaragaza ko yifuza gusubirana n’uwahoze ari umukunzi we Frida Kajala abinyujije mu buryo butandukanye akomeje kugenda amutunguramo amwereka ko yifuza kumuba hafi nk’uko byahoze.

Umuhanzi Harmonize uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo muri Tanzania ari kureshya bikomeye Frida Kajala bahoze mu rukundo nyuma y’umwaka n’igice batandukanye aho akomeza kugenda amusaba imbabazi ku mbuga nkoranyambaga.

Uretse ubu buryo uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake ari kugenda akoresha, anaherutse no kumuha impano y’imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Range Rover.

Noneho ubu yabishyize ku rundi rwego Harmonize yishyiraho Tattoo ya Kajala ku kaguru nyuma y’iminsi micye atangaje ko gusaba imbabazi kwe n’impano y’imodoka habura gato ngo bitume yongera kwigarurira umutima wa Kajala.



Aba bombi urukundo rwabo rwamenyekanye Muri Gashyantare 2021 ubwo Harmonize yatangaje ko ari mu rukundo na Kajala Farida Masanja, ariko urukundo rwabo ntirwatinze kuko mu Ugushyingo 2021 uyu muhanzi yahise atangaza ko batandukanye ndetse ahita yerekana undi mukobwa w’Umunya-Australia bari mu rukundo nawe baherutse gutangukana bavuga ko bananiwe kumvikana aho batura.

Bivugwa ko gutandukana kwa Harmonize na Kajala byatewe nuko uyu muhanzi yashatse kuryamana n’umwana w’uyu mugore. Amakuru yasohotse yavugaga ko Harmonize yari amaze iminsi yohereza Paula umukobwa wa Kajala amafoto y’urukozasoni akamubwi n’amagambo aganisha ku kuryamana.

Kuva Harmonize yatandukana n’umunya Australia ntahwema kugaragaza ko yifuza Kajala Farida Masanja wahoze ari umukunzi we aherutse kumugurira imodoka iri mu bwoko bwa Rava4 yigeze no gukoresha icyapa kiriho ifoto yabo bari kumwe imanikwa mu mujyi mu rwego rwo gusaba imbabazi.

Inkuru bisa

Harmonize yaguriye imodoka ebyiri uwahoze ari umukunzi we bamukekaho kumushakaho urundi rukundo(Amafoto)


Abafana babonye ifoto ya Kajala ku kuguru kwa Harmonize

Twitter
WhatsApp
FbMessenger