AmakuruImyidagaduro

Harmonize yatunguye umukunze we amusaba ko yazamubera umugore [+AMAFOTO]

Kondeboy , Harmonize uri mu bahanzi bakunzwe muri Tanzania ndetse no hanze yayo yateye ivi asaba umukunzi we w’Umutaliyanikazi witwa Sarah ko yazamubera umugore.

Ibi byamenyekanye nyuma y’amashusho yacaracaye ku rubuga rwa Instagram,yagaragaje umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize apfukanye hasi,asaba Sarah ko yazamubera umugore nyuma y’igihe bamaze bakundana.

Ibitangazamakuru byo muri Tanzania bimaze iminsi bivuga ko Harmonize yakunze Sarah akuruwe n’amafaranga menshi afite ndetse ngo uyu mukobwa afite imigabane muri Wasafi TV yashinzwe na Diamond Platnumz.

Harmonize yakundanye na Sarah nyuma yo gutandukana n’umukinnyi wa filime Jackline Wolper byavuzwe ko batandukanye kubera ko buri umwe yacaga inyuma y’undi.

Harmonize n’umukunzi we Sarah
Harmonize yateye ivi asaba umukunzi we ko yazamubera umugore
Sarah yemeye kuba umugore wa Harmonize

Harmonize na Sarah ubwo baheruka kuzana i Kigali

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger