AmakuruImyidagaduro

Harmonize yasubije Perezida Pombe Magufuri wifuje ko yinjira muri politike

Umuhanzi Rajab Abdul wamamaye nka Harmonize wagaragarijwe na Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuri ko amwifuza mu bayobozi ba tumwe mu turere two muri iki gihugu,yagaragaje ko nawe yishimiye iki cyifuzo ndetse n’icyizere yagiriwe n’umuyobozi mukuru w’igihugu avukamo.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 15 Ukwakira 2019, nibwo Perezida Magufuri yeruye imbere y’imbaga y’abaturage n’abayobozi batandukanye, agira inama uyu muhanzi ko yaziyamamaza mu matora ateganyijwe kuba muri Tanzania mu mwaka utaha wa 2020.

Ubwo yagezaga ku baturage ijambo rye, yavuze ko yifuza kubona Harmonize yiyamamariza kuyobora kamwe mu turere dutandatu tugize Intara ya Mtwara muri Tanzania.

Yagize ati “Ndashaka gushimira byimazeyo Harmonize, uyu muhungu avuka mu kahe gace? Ni inde muyobozi wa Tandaimba. Ndifuza ko Harmonize yaziyamamariza kuyobora Akarere ka Tandaimba.”

Ibi yabigarutseho nyuma y’uko Harmonize yari amaze kuririmbira abantu bari bitabiriye ibiganiro na Perezida Pombe Magufuri.

Harmonize yaririmbye indirimbo ze zitandukanye nka’Magufuri ‘ yaririmbye agaruka ku iterambere Magufuri amaze kugeza ku banya-Tanzania, aririmba iy’itwa’Never Give Up’ ivugwamo urugendo rwe rwa muzika kuva agitangira n’izindi.

Harmonize kandi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yanditse ubutumwa ashimira Perezida Magufuri aranamushimira kuko ngo ari mu bantu bamushyigikira, yanashimiye abayobozi batandukanye nka Minisitiri wa siporo n’abandi bamuhisemo ngo aririmbe muri uwo muhango.

Kuri iyi nshuro uyu muhanzi umaze kuba ikimenyabose ndetse akaba akunzwe na benshi bakurikirana umuziki, yasubije iki cyifuzo cy’umukuru w’igihugu agaragaza ko adashobora kujya kure yacyo kuko nawe yumva afite ubushake bwo gukorera igihugu.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati” Urakoze cyane Perezida,icyifuzo cyawe twacyumvise, tuzagikurikiza njye n’abantu banjye kandi tuzakigeraho dufatanyirije hamwe.

Ku bwa Perezida Pombe Magufuri, Harmonize agaragara nk’umuhanzi w’icyitegererezo mu gukora cyane ndetse no kujyana n’ibifasha igihugu gutera imbere.

Rajab Abdul Kahali wamamaye nka Harmonize wanatangiriye umuziki muri Wasafi ya Diamond Platnumz ariko ubu bakaba baramaze gutandukana, yasusurukije abanya-Tanzania bari bagiye kumva impanuro za Perezida Magufuri mu gace Likangala kuwa 15 Ukwakira 2019 ari naho yagaragarijwe ko ari umuhanzi w’intashyikirwa.

Harmonize afatwa nk’umuhanzi w’intashyikirwa muri Tanzania
Twitter
WhatsApp
FbMessenger