AmakuruImyidagaduro

Harmonize yasabye abafana be kureka gukomeza kumugereranya na Diamond

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi cyane mu muziki nka Harmonize, yasabye abafana be kureka gukomeza kumugereranya na Diamond Platnumz usanzwe ari umuhanzi mugenzi we ndetse akanaba boss we mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi.

Mu kiganiro yagiranye na Wasafi FM, Harmonize ukunzwe mu ndirimbo Never Give Up yavuzeko gukomeza kumugereranya na Diamond bishobora gukurura inzangano.

Cyakora cyo yavuze ko Diamond na we aterwa ishema no guhanganira na we ku ruhando rwa muzika.

Ati” Diamond aterwa ishema no guhatana nanjye. Muri kariyeri ye anahabwa akazi gakomeye n’abantu nka Ali Kiba, Ommy Dimpoz, Ben Pol, na Rich Mavoko. Aba bantu bose ni abantu baje bakurikiranye, gusa iyo bijemo guhangana bimutera ishema. Nizera ko aterwa ishema no kuba yarangize Harmonize. Gusa gukomeza kutugereranya cyane bishobora gukurura urwango.”

Ni mu gihe hari abakomeje guhamyako Harmonize asigaye ari umuhanga kurusha Diamond Platnumz. Wema Sepetu wahoze akundana n’umuhanzi Diamond ari muri aba. Wema asanga izina rya Harmonize ryarakuze ku buryo ashobora no kwikorera atishingikirije Wasafi.

Uretse Harmonize ubarizwa muri Label ya Wasafi, abahanzi nka Queen Darlene, Rayvanny, Mbosso na Lava Lava na bo bayoborwa na Diamond muri iriya nzu itunganya umuziki.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger