AmakuruImyidagaduro

Harmonize yandikiye Wasafi Records ayisaba gusesa amasezerano bari bafitanye

Umuhanzi Harmonize wamamaye muri Tanzania kugeza ubu umaze kwigwizaho abakunzi batari bake muri Afurika y’uburasirazuba yandikiye ubuyobozi bwa Wasafi Records burangajwe imbere na Diamond Platnumz, abusaba gusesa amasezerano bari bafitanye.

Mu gihe uyu muhanzi yari amaze igihe ahuza imbaraga na Diamond Platunumz mu kubaka no guteza imbere umuziki wa Bongo Fleva,byagaragaye ko isano ryari hagati yabo risa naho riri kugenda riyoyoka.

Harmonize wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise Matatizo yiteguye kuva muri WCB yamufashije kumenyekana ku rwego ariho akajya ku ruhande rwe.

Mu mezi yashize, nibwo inkuru zivuga ko hagati ya Diamond na Harmonize harimo agatotsi gusa bombi bateye utwatsi iby’aya makuru bavuga ko ntakibazo bafitanye.

Ibi byari bikomotse ku bafana ku mpande zombi, bagaragazaga ko uwo bashyigikiye ariwe urenze kurusha undi. Akenshi bagaragazaga o Harmonize ari umuhanga kurusha Diamond gusa Harmonize yagerageje kugaragaza ko Diamond ari inkungi ya mwamba mu kumenyekana kwe. Yagize Ati:”Nta Diamond, nta Harmonize”.

Kuba Harmonize agiye kuva mu mubare w’abahanzi babarizwa muri WCB, byemejwe n’umunyamabanga wa WCB Sallam SK alias Mendez ubwo yaganiraga na Wasafi FM yatangaje ko Haronize yabandikiye ibaruwa asaba ko amasezerano bafitanye eseswa.

Yagize Ati”Harmonize yatwandikiye ibaruwa asaba ko amasezerano dufitanye yaseswa nawe akajya ku ruhande rwe nk’uko yabyiifuje, nka WCB ni ibintu byadushimishije kuba we ubwe ari we wahisemo gufata uwo mwanzuro”.

Yakomeje avuga ko nubwo Harmonize agiye, bitavuze ko afungiwe burundu amarembo amugarura muri WCB kuko ari umwana wayo, gusa yavuze ko kugaruka kwe bimusaba kuba hari inshingano iyi nzu igenderaho agomba kubanza kubahiriza ku buryo bwimbitse.

Yakomeje avuga ko nk’ubuyobozi bwa WCB n’abayibarizwamo bose, bifuriza uyu musore kuzagirira umugisha ku ruhande agiyeho.

Mendez yavuze ko ibizakurikiraho nyuma y’iyi barurwa, abakunzi babo bazagenda babitangarizwa umunsi ku w’undi bitewe n’ikintu gishya cyabayeho.

Harmonize ari mu muryango usohoka muri Wasafi Records mu gihe we yatangaje ko agie gutangiza inzu ye bwite yitwa   Konde Gang.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger