Umuziki

Harmonize, Safi na Marina bakoranye indirimbo

Nyuma yo kurangiza ibitaramo byo kumurika inzu itunganya umuziki ya The Mane Music Label iyobowe na Bad Rama, Safi , Marina bose babarizwa muri The Mane bakoranye indirimbo na Harmonize umaze kubaka izina rikomeye mu muziki wo muri Afurika y’iburasirazuba.

Rajab Abdul Kahali wamenyekanye nka Harmonize mu muziki ibikorwa bye bya muzika abikorera muri Wasafi Record ya Diamond, ni inshuti ya hafi ya Diamond ndetse baranakorana. Uyu yageze mu Rwanda ku wa 22 Werurwe 2018 aje mu bitaramo byabereye i Musanze ku wa 23 Werurwe n’i Kigali  ku wa 24 Werurwe 2018, byose byari ibyo kumurika ku mugaragaro The Mane Music Label.

Nyuma y’ibitaramo Harmonize yakoreye mu Rwanda yahise akorana indirimbo n’abahanzi bo muri The Mane nyuma baza no gufata amashusho y’indirimbo ebyiri zirimo imwe yakoranye na Safi Madiba ndetse n’indi yakoranye na Marina zose zikaba zarakorewe mu Rwanda.

Izi ndirimbo Harmonize yakoranye na Safi Madiba ndetse na Marina zakozwe na Producer Madebeat mu gihe amashusho yazo yafashwe na Meddy Saleh.

Izi ndirimbo aba bahanzi bo muri The Mane bakoranye na Harmonize zizasohoka nyuma y’icyunamo kizatangira ku ya 7 Mata kirangire ku ya 14 Mata ubwo mu Rwanda hazaba hibukwa Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ibikorwa byo gufata amashusho byararangiye igisigaye n’ukuyatunganya.

Safi na Harmonize mu bikorwa byo gufata amashusho
Banayafatiye kuri Billard, hazagaragaramo abakobwa babyina muri iyi ndirimbo
Marina na Harmonize nabo bafataga amashusho y’indirimbo bakoranye

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger