AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

Hari ikibazo cy’uko hari abapadiri n’ababikira bahamwe n’ibyaha bya Jenoside barangiza ibihano bagasubira mu mirimo yabo

Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba n’Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abepiskopi Musenyeri Philippe Rukamba aravuga ko Kiriziya Gatolika idateganya guca Umupadiri cyangwa Umubikira wakoze akanahanirwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abivuze mu gihe Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) Dr. Jean Damascene Bizimana avuga ko bitari bikwiye ko abapadiri n’ababikira bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeza imirimo yabo nyuma yo kurangiza ibihano.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG Dr. Jean Damascene Bizimana agaragaza ko hari abapadiri bakoe Jenoside hirya no hino mu bigo bakoragamo cyangwa bayoboraga kimwe na bagenzi babo b’ababikira, barangije ibihano ku cyaha cya jenoside ariko bakaba bimereye neza mu mirimo basubijwemo.

Urugero atanga ni urwa Padiri Denys Sekamana warangije igihano cy’imyaka 15 akaba yaragarutse ari muri Diosezi ya Butare ndetse n’abandi Bapadiri babiri b’i Cyangugu barangije ibihano by’imyaka 20 ubu bakaba baragarutse mu mirimo yabo.

Agira ati “Kuki Umukirisitu wabanzwe acibwa muri Kiliziya Gaturika, kuki Umupadiri wakoze Jenoside adacibwa mu Bupadiri, ni ikintu gikomeye tugomba kuzakomeza kuganiraho nk’inzego kugira ngo Kiliziya Gaturika yumve uburemere bwa Jenoside”.

Dr. Bizimana kandi atanga urugero rw’Umubikira witwa Soeur Jertulde wayoboraga ikigo cy’ababikira cya Sovu muri Diyosezi ya Butare na Mugenzi we Soeur Kizito bakoranaga bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bari barahungiye i Sovu mu cyahoze ari Komine Huye.

Dr. Bizima avuga ko abo babikira bahamwe n’ibyaha byo kwica Abatutsi bari bahungiye mu kigo cya Sovu, n’abatwikiwe ku ivuriro riri hafi y’icyo kigo batwikishijwe risanzi ku itariki 06 Gicurasi 1994.

Agira ati,” Dufite ikibazo gikomeye, kuko abapadiri n’ababikira bahamwe n’ibyaha bya Jenoside barangiza ibihano bagasubira mu mirimo yabo. Abo babikira umwe yahanishijwe igihano cy’imyaka 15 undi icy’imyaka 12 y’igifungo, ubu barabirangije basubiye mu bigo by’ababikira mu Bubirigi bari gusenga”.

Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba n’Umuyobozi w’Inama nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda Musenyeri Philippe Rukamba we asanga Kiliziya nta kundi yagenza abo Bapadiri n’Ababikira kuko nta mategeko abiteganya.

Naho ku kuba bakomeza kuba Abapadiri ngo nta kundi byagenda kuko ntibashobora kwirukanwa cyangwa kwamburwa ubupadiri n’ubwo baba barahamwe n’ibyaha bikomeye bya Jenoside, cyakora ngo hari ububasha batemerewe nko gutura ibitambo rusange bya Misa cyangwa kuba umuyobozi wa za Paruwasi.

Agira ati,” Sinzi uko yenda bo babyumva ariko twe dusanga nta kundi twabigenza kuko ntabwo twabirukana, tubaha indi mirimo nk’iyo gukora mu biro, icyo tutabemerera ni nko kubaha uburenganzira bwo kwita ku bantu nko kuyobora za Paruwasi cyangwa kungiriza abayobozi bazo.”

Naho ku babikira soeur Jertulde na Kizito bararangije ibihano bagasubira mu mirimo mu Bubiligi, na ho ngo hari imirimo batemerewe gukora ariko ntabwo basabirwa kwirukanwa kuko ngo hari ibyo ibigo byabo mu Bubiligi bibakoresha kandi bitirengagije ko bakoze Jenoside.

Naho ku kibazo cya Padiri Hormisdas warekuwe n’Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u rwanda rwa Arusha, ushyirwa mu majwi ko yakoze Jenoside n’ubwo urukiko rwamugize umwere, Musenyeri Rukamba avuga ko ntacyo yabihinduraho mu gihe ubutabera bwakoze akazi kabwo.

Cyakora ngo kuba akomeje gushinjwa ibyaha bya Jenoside, Leta y’u Rwanda ni yo ikwiye kongera kumushakisha akaba yabazwa ibyo akurikiranweho akabihanirwa mu gihe byaba bimuhamye.

Musenyeri Philippe Rukamba aravuga ko Kiriziya Gatolika idateganya guca Umupadiri cyangwa Umubikira wakoze akanahanirwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

#Kigali To day

Twitter
WhatsApp
FbMessenger