AmakuruImyidagaduro

Hamisa Mobetto uheruka kujugunywa na Diamond yiguriye imodoka y’akataraboneka

Hamisa Mobetto wagacishijeho n’umuhanzi Diamond Platnumz nyuma bakaza gushwana mu kwezi gushize, yamaze kwiha impano y’imodoka nshya nyuma y’igihe gito atandukanye n’uyu muhanzi.

Umwuka mubi hagati ya Diamond na Hamisa Mobeto wabyutse mu kwezi gushize, nyuma y’uko uyu muhanzi ashinje uyu mukobwa banafitanye umwana w’umuhungu kujya kumucishiriza inzaratsi kugira ngo amukundwakaze.

Mobetto watangiye kwerekana ko ashobora kubaho ku giti cye adateze amaso kuri uyu munyamuziki w’ikimenyabose muri Tanzania, yamaze kwigurira imodoka itukura nshya yo mu bwoko Toyota Vanguard. Iyi modoka ije yiyongera ku yindi yo mu bwoko bwa Toyota RAV 4 yaguriwe na Diamond bahoze bakundana. Ni nyuma y’uko uyu munyamideri yari amaze kubyarana na Diamond Dylan, umwana w’umuhungu bafitanye.

Magngo aya Hamisa Mobetto aherereye Houston muri Leta ya Texas muri leta zunze ubumwe za Amerika, aho yagiye aherekejwe n’umuhanzi w’iwabo muri Tanzania witwa Christian Bella. Byitezwe ko aba bombi bazabonana na Lira Galore, umwe mu banyamideli bakomeye muri Amerika.

Toyota Vanguard nshya Hamisa Mobetto yiguriye.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger