AmakuruImyidagaduro

Hamenyekanye impamvu yatumye The Ben akurwa juri Album ya Nel Ngabo

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yakuwe mu ndirimbo yari arimo iri kuri album nshya ya Nel Ngabo yise ‘RNB360’ , nyuma y’aho byari byatangajwe ko agomba kuba umwe mu bazayigaragaraho.

Iyi ndirimbo yitwa ‘Takalamo’ Nel Ngabi yari yayikoranye na Platini ndetse na The Ben, gusa album yasohotse ijwi rya The Ben ryakuwemo mu buryo butunguranye.

IGIHE dukesha iyi nkuru cyatangaje ko The Ben yashatse ko yakurwa muri iyi ndirimbo avuga ko ari ukubera ko byazahurirana n’ibikorwa ateganya muri iyi minsi nayo yasohokeyemo.

Umwe mu nshuti za Nel Ngabo yagize ati “Yasabye ko yakurwa kuri album. Yasanze hari ibikorwa afite byari kungona n’iyi album kandi kuba byahurirana asanga bitaba byiza kuri we.”

Bivugwa ko The Ben yanze kugaragara kuri album ya Nel Ngabo kubera imishinga afitanye na Sony Music igiye kumureberera inyungu ikamufasha gucuruza no kumenyekanisha ibihangano bye birimo album nshya yitegura gushyira hanze.

Nel Ngabo yashyize hanze iyi album ye nshya ku wa 21 Ukuboza 2021.

Mu ndirimbo ziri kuri ‘RNB 360’ harimo iyo yise ‘Perfect’, ‘Keza’ yahuriyemo na Buravan, ‘Henny’, ‘Muzadukumbura’ yakoranye na Fireman, ‘Want you back’, ‘Bindimo’ yahuriyemo na Kevin Ska na Fireman, ‘Takalamo’ yakoranye na Platini P, ‘Uzanyibuka’, ‘Church boy’ ye na Angel Mutoni, ‘Mutuale’ yahuriyemo na Bruce Melodie ndetse na Waiting.

Nel Ngabo mu minsi ishize yavuze ko bitandukanye na album ye ya mbere yise ‘Ingabo’ iyi ifite umwihariko wo kuba yarakoranye n’abahanzi benshi kandi biganjemo abakuru muri muzika nyarwanda.

Ati “Ni album ifite itandukaniro cyane n’iya mbere. Nayihaye umwanya ariko na none mpitamo gufatanya n’abahanzi bakuru mu muziki nyarwanda. Numvaga ari ikintu gikomeye gukorana n’aba bahanzi b’abahanga kandi bamaze igihe muri uyu muziki.”

Yakomeje avuga ko impamvu yahisemo gukorana n’aba bahanzi bagaragara kuri iyi album ari uko buri wese yumvaga bahuza baramutse bakoranye.

Ati “Ni uko aribo twahuje. Hari igihe ukora indirimbo ukumva umuntu niwe wayijyamo neza. Abandi twagiye duhurira mu kazi.”

Izina ry’iyi album ni impine y’amazina ye ikaba kandi na none impine y’injyana akora.

Ati “RNB ni injyana nkora ya RnB, ikindi ikubiyemo amazina yanjye Rwangabo Nelson Byusa [RNB]. 360 ivuze ko ari ikintu cyuzuye kuko nashyizeho injyana zitandukanye. Ntabwo nibanze ku njyana imwe, hariho Afrobeat, RnB n’izindi ariko cyane nkanagenda mvangamo ka kantu ka RnB.”

Tariki 4 Nyakanga 2020, ku munsi wo Kwibohora nibwo Nel Ngabo yamuritse album ye ya mbere. Uyu muhanzi yafashijwe na Symphony Band.

Umuhanzi The Ben utakigaragaye kuri album ya Nel Ngabo
Umuhanzi Nel Ngabo witegura gushyira hanze album nshya
Twitter
WhatsApp
FbMessenger