AmakuruImikino

Hamenyekanye igihe ntakuka El Clasico ya mbere muri uyu mwaka izaberaho

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Espagne, ryamaze kwemeza itariki ntakuka izaberaho umukino wa mbere wa shampiyona y’uyu mwaka hagati ya FC Barcelona na Real Madrid.

Uyu mukino uzaba ku cyumweru tariki ya 28 Ukwakira saa kumi na 15, saa cyenda na 15 zo mu Bwongereza.

Ikipe ya FC Barcelona ni yo izaba yakiye Real Madrid i Camp Nou ku kibuga cyayo. Hazaba ari ku munsi wa 10 wa shampiyona ya Espagne la Liga.

Uyu ni wo mukino by’umwihariko utazagaragaramo Christiano Ronaldo nyuma y’imyaka igera ku 10 ari mu baryoshya ibi birori bya ruhago.

Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi nanone wabereye i Camp Nou, ukaba wararangiye amakipe yombi anganya 2-2.

El Clasico y’ubushize yarimo amahane menshi.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger