AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Hakizimana Muhadjiri yerekeje muri leta zunze ubumwe z’Abarabu

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri wakiniraga APR FC, yamaze gusinyira ikipe ya Emitares FC yo muri leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Muhadjiri w’imyaka 24 y’amavuko, yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri APR FC mu myaka ibiri ishize, dore ko ari we wagiye ayobora abatsindiye iyi kipe y’ingabo z’igihugu ibitego byinshi.

Amakuru yari amaze iminsi amwerekeza muri AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byavugwaga ko yamaze kumvikana na APR FC kugira ngo imutangeho angana n’ibihumbi 100 by’amadorli ya Amerika.

Hakizimana Muhadjiri yamaze gusinya amasezerano y’imyaka itatu mu kipe ya Emirates, gusa ntiharmenyekana akayabo uyu musore wari usigaje amezi atandatu ku masezerano yari afitanye na APR FC yaguzwe.

Ikipe ya Emirates FC Muhadjiri yerekejemo, yarangije shampiyona y’ikiciro cya mbere muri UAE y’umwaka ushize ari iya 13, biyihesha kumanuka mu kiciro cya kabiri. Cyakor cyo ni imwe mu makipe ifite amateka akomeye, dore ko yashinzwe mu 1969.

Ifitanye isano n’amakipe y’ibihangage yo mu Barabu nka Al Ittihad, Al Ahly na Al Shaab, dore ko izi kipe zose zigeze kwihuza zikaba ikipe imwe yitwaga Oman Club.

Ku bijyanye n’ibikombe, Emirates FC ifite ibikombe bitanu bya shampiyona y’ikiciro cya mbere, igikombe kimwe kizwi nka President Cup, ndetse na Super Cup ya UAE yatwaye muri 2010.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger