AmakuruImikino

Hakizimana Muhadjiri wari umaze igihe arwaye yagarutse mu myitozo ya APR FC

Ku munsi w’ejo ku wa gatatu, Hakizimana Muhadjiri yaharutse mu myitozo y’ikipe ya APR FC nyuma y’iminsi ibiri yari amaze atagaragara mu myitozo kubera uburwayi bwo mu muhogo (angine) yari afite.

Uyu musore yiyongereye kuri Nshimiyimana Imran wari urwaye malariya ndetse na Omborenga Fitina bamaze kugaruka mu myitozo ya APR FC.

Aba bakinnyi b’iyi kipe y’ingabo z’igihugu bakomeje kwitegura umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona bazakiramo Espoir FC ku wa gatandatu w’iki cyumweru. Ni umukino utazagaragaramo Rusheshangoga Michel ufite amakarita atatu y’umuhondo.

Mu gihe APR FC isa n’aho yatakaje amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona, Zlatko Krmpotić utoza iyi kipe y’ingabo z’igihugu avuga ko byose bigishoboka mu gihe shampiyona itararangira.

Ni mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa APR FC.

Yagize ati”  Byose biracyashoboka kuko shampiyona ntirarangira. Mu mibare byose biracyashoboka kuko harimo ikinyuranyo cy’amanota ane mu gihe habura imikino ibiri, twebwe icyo tugomba gukora ni ugustinda imikino yacu ibiri dusigaranye ibindi bikaza nyuma”.

Mu gihe Shampiyona ibura imikino ibiri ikarangira, APR FC irarushwa na Rayon Sports ya mbere amanota ane. Mu gihe Rayon Sports yaba itsinze Kirehe mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona bafitanye kuri uyu wa gatanu, amahirwe ya APR FC yo gutwara igikombe cya shampiyona cya 18 azahita ayoyoka burundu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger