AmakuruImikino

Hakizimana Muhadjiri mu muryango werekeza muri AS Vita Club

Hakizimana Muhadjiri ukina asatira muri APR FC, ari mu nzira zijya muri AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko iyi kipe yemeye ko izishyura APR FC angana na 100,000$.

Amakuru atugeraho aravuga ko amakipe ya APR FC na Vita Club yamaze kwemeranya ariya mafaranga, kugira ngo uyu musore ukomoka i Rubavu abe yakwerekeza muri iriya kipe y’umutoza Florent Ibenge Ikwanga.

Ni nyuma y’uko uyu musore yari yagiranye ibiganiro na Rayon Sports, gusa bikarangira ayinanije nyuma yo kuyica ibya Mirenge ku Ntenyo kugira ngo ayerekezemo.

AS Vita Club ishaka Muhadjiri Hakizimana, kugira ngo abe yajya gusimbura Jean-Marc Makusu wamaze gutandukana na yo akerekeza muri RS Berkane yo mu gihugu cya Maroc.

Mu minsi yashize iyi kipe yifuzaga mu buryo bukomeye Tuyisenge Jacques, gusa birangira uyu musore w’ikipe y’igihugu Amavubi yumvikanye na Petro Atletico yo mu gihugu cya Angola.

Mu gihe Muhadjiri yaba yerekeje i Congo, yaba abaye umukinnyi wa kabiri ukinnye muri AS Vita Club ikunzwe kurusha andi makipe muri kiriya gihugu, nyuma ya rutahizamu Sugira Ernest wakinnye imyaka ibiri muri iyi kipe.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger