AmakuruInkuru z'amahanga

Haiti: Ibintu bikomeje kuba agaterera nzamba nyuma y’urupfu rwa Perezida

Mu gihugu cya Haiti ibintu bikomeje gufata indi ntera nyuma yaho uwayoboraga icyo gihugu nyakwigendera Perezida Jovenal Moise yicwaga n’abanyamahanga bamurashe amasasu menshi cyane bamusanze iwe mu rugo.

Kugeza ubu ngubu ibintu byakomeye cyane kuko abaturage batandukanye batangiye guhunga igihugu cyabo ndetse abandi nabo berekeza kuri Ambasade y’Amerika mu gihugu cya Haiti gushaka ubuhungiro bitewe n’umutekano mucye ukomeje kugaragara muri kiriya gihugu nyuma y’urupfu rwa Perezida Jovenal Moise.

Nkuko ibinyamakuru bitandukanye byakomeje kugenda bibitangaza, guhera kuwa gatanu tariki ya 9 Nyakanga 2021 abaturage babarirwa mu bihumbi 14 bamaze gusiga ingo zabo maze berekera iyo mu buhungiro bitewe no gutinya ko hari ibibazo bishobora kubageraho kubera umutekano mucye urimo kurangwa mu gihugu cya Haiti, naho abndi baturage bagera ku 1000 bakaba berekeje kuri Ambasade ya Amerika gusaba ko bahabwa ubuhungiro muri icyo gihugu.

Haiti yagiye irangwa n’imvururu nyinshi cyane, imyigaragambyo ndetse n’ubwicanyi butandukanye bukorwa n’abantu cyane cyane abanyamahanga bakunze kwivanga mu butegetsi bw’icyo gihugu, iki gihugu kandi cyakunze kujya kigaragaramo imitingito myinshi yatumye igihugu cyangrika cyane ndetse n’abaturage bacyo bahura n’ubukene bukabije ku rwego rwo hejuru.

Ikinyamakuru cy’Ubushinwa cyitwa CGTN, cyatangaje ko Ambasade ya Leta Z’unze Ubumwe za Amerika mu gihugu cya Haiti yaba igiye gutangira gutanga Visa ku baturage bari mu kaga cyane mu rwego rwo kubafasha kubona ubuhungiro.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger