AmakuruImikino

Hahamagawe abakinnyi 60 bagomba gutoranywamo Amavubi U-17

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryahamagaye abana 60 bagomba gutoranywamo abazaba bagize ikipe y’igihugu Amavubi y’abari munsi y’imyaka 17, iyi ikazaba ihatana mu mikino izahuza amakipe yo mu karere ka CECAFA mu rwego rwo gushaka tike y’igikombe cya Afurika cyo mu 2019.

Abatoza barimo Yves Rwasamanzi ni bo bashinzwe kwita kuri iyi kipe, akazaba yungirijwe na Gatera Moussa, Alexis Mugabo azaba ari umutoza w’abazamu, Turatsinze Emile (umuganga), Tuyishime Jean Claude (umutoza w’imbaraga), Rutayisire Jackson (Team Manager) mu gihe Tuyisenge Eric azaba ari (Kit Manager).

Aba batoza bose barahurira ku kibuga cya FERWAFA kuri iki cyumweru ndetse no ku wa mbere w’igitaha, mu rwego rwo gutoranya abana bazaba bagize ikipe y’igihugu.

U Rwanda ruri mu bihugu 10 bizitabira irushanwa ry’abato rizahuza ibihugu byo mu karere ka CECAFA mu rwego rwo kwishakamo igihugu kizajyana na Tanzania izakira iri rushanwa mu gikombe cya Afurika cy’abato giteganyijwe mu 2019.

Ikipe y’u Rwanda iri mu tsinda A riherereyemo u Burundi, Somalia, Sudan na Tanzania izakira irushanwa.

Irindi tsinda riherereyemo Uganda, Kenya, Ethiopia, Sudan y’Epfo na Djibout.

Iri rushanwa rya mbere rigiye guhuza amazone rizamara hafi ibyumweru 2, aho amakipe 2 azarokoka muri buri tsinda azahurira muri 1/2 cy’irangiza, hanyuma itwaye igikombe izazamukane na Tanzania.

Iyi mikino yo muri Tanzania iteganyijwe kuva tariki wa 11 kugeza ku ya 26 Kanama 2018, mu gihe imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 izaba tariki ya 12 kugeza ku ya 26 Gicurasi 2019 n’ubundi muri Tanzania.

Ibihugu 8 bizabona itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika mu gihe bine bya mbere muri ibyo bizabona itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2019 kizabera muri Peru.

60 bazatoranywamo abazajya mu kipe y’igihugu:

APR Academy: Ndikumana Avit, Iradukunda Axel, Iradukunda Anicet, Niwenshuti Steven, Ishimwe Jean Rene, Dusingizeturiho Patrick, Nitanga Emmanuel, Hagumubuzima Jean Claude, Gakwaya JMV na Kabanda Iradukunda Serge.

Isonga Academy: Kalisa Samuel, Mupenzi Ramazan, Mwebaze Yunusu, Niyonsenga Eric, Rutonesha Hesbon, Isingizwe Rodrigue, Munezero Olivier, Kazungu Clever, Mico Ndori Kevin, Tuyisenge Pacifique, Ishimwe Zaidu, Ruhumuriza Sugira Clovis, Hakizimana Adolphe na Sibomana Olivier.

APAER: Mashaka Abdul, Nsabimana Deny, Ndagijimana Leandre na Bizumuremyi Radja.

Heroes Academy: Byiringiro Gilbert, Cyubahiro Constantin na Rukundo Moses.

The Winners: Niyonkuru Serge, Kwizera Jean de Dieu, Nshimiyimana Charles, Nshutiyase Cedric, Bisamaza Simeon na Bayingana Olivier

E. Science de Nyanza: Mayira Abouba

Mukura Academy: Komeza Fidel

GS Busasamana: Nkubito Enock

College Inyemeramihigo: Mutabazi James, Ishimwe Rodrigue na Ndayishimiye Serge.

Rayon Sport Academy: Nizeyimana Bosco, Kaneza Roben
na Uzwinayo Jonas.

Dream Team Academy: Nkurunziza Danny na Musana Arsene.

EAV Kabutare: Mariza Innocent, Nsanzingomayijuru Adolphe, Hategikimana Felix na Ntihemuka Thierry.

ES Nyamirama: Micomyiza Ramazan, Mutaganzwa Moses, Niwemukiza Felicien na Dusabimana Olivier.

ES Rukara: Kiiza Constantine, Habumuremyi Janvier na Kirezi King Lionceau.

GS Kansi: Maniriyo Emmanuel.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger