AmakuruImyidagaduro

Hagati ya Hamisa Mobeto n’umuryango wa Diamond Platnumz hongeye kuvuka impaka n’umwiryane

Mu kiganiro Refresh gica kuri Wasafi TV, Diamond yashimangiye ko amajwi aherutse kujya hanze ya Hamisa Mobeto avugana n’umupfumu bashaka kuroga Diamond, koko ari ijwi rya Hamisa Mobeto ndetse ko na we yamuhamagaye akabimubwira.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania hakwirakwijwe amajwi y’ikiganiro Cy’umukobwa bikekwa ko ari  Hamisa Mobeto yagiranye n’ umupfumu bemeranya uburyo bazaroga Diamond  Platnumz n’umuryango we.

Ibi byakuruye  umwiryane hagati y’umuryango wa Diamond na Hamisa mobeto dore ko muri iki kiganiro, hari aho uyu mukobwa (bivugwa ko ari Hamisa Mobeto) wavuganaga n’umupfumu  yumvikana abwira umupfumu uburyo abangamiwe bikomeye na nyina wa Diamond ndetse na mushiki we Esma Platnumz. Ndetse uyu mukobwa hari naho abwira umupfumu ko ashaka kwigarurira umutima wa Diamond kugeza ubwo yamusaba kumugurira inzu akabyemera .

Diamond ari kuri televiziyo  ya Wasafi TV yagarutse kuri aya majwi ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yemezako ari Hamisa Mobeto wabikoze koko .

 “Iyo ujyanye mama n’umuryango wanjye ku mupfumu, ibi bivuze ko utajijinganya kwica mama kugira ngo nkugurire inzu. Amajwi ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga arizewe, nanjye ayo majwi ndayafite, nayumvise.”

 “Nyuma yo kuyumva nahise nemeza ko ari Hamisa kandi namubwiye ko ari ijwi rye. Abantu bari kugerageza guhisha ukuri bakavuga ko ahubwo ari mama na mushiki wanjye babikoze, ariko ntabwo ari bo. Hamisa Mobeto wohereza abantu gutuka mama na mushiki wanjye. Ubwanjye nakubonye wohereza abantu kujya guharabika abandi…”

Diamond yari amaze iminsi mike yubuye umubano na Hamisa Mobeto ndetse agasaba nyina ko akwiye gukunda umwana yabyaranye na Mobeto nk’abandi buzukuru be.

Diamond aherutse gushyiraho imisatsi mishya yavugishije abantu benshi kubera uko agaragara afite iyi misatsi
Diamond n’umwana yabyaranye na Mobeto
Hagati Hamisa Mobeto ntacyo aratangaza kuri ibi bintu bimuvugwaho byo kurogesha Diamonnd
Twitter
WhatsApp
FbMessenger