AmakuruUtuntu Nutundi

Hagaragajwe imbwa zishobora gutahura umurwayi w’igicuri, kanseri,Diyabete na Malaria

Itsinda ry’abashakashatsi muri Kaminuza ya Rennes mu Bufaransa ryabonye ko imbwa zishobora gutahura umurwayi w’igicuri, bikaba byamufasha kumenya igihe kizamufatira, agasaba ubufasha mbere y’igihe cyangwa akajya ahantu hatekanye.

Burya ngo hari impumuro umurwayi w’igicuri agira mu gihe cy’igicuri! Ibi byashobora gupimwa n’imbwa ndetse n’amazuru akoreshwa n’amashanyarazi. Si ibi gusa kandi, ngo no mu myaka yashize, ubushakashatsi bwagaragaje ko imbwa zatahura na none umurwayi wa Diyabete, Malariya na Kanseri, ikoresheje amazuru yayo.

BBC iravuga ko igicuri giterwa n’ihungabana ry’imitsi y’ubwonko ritera imikorere mibi yabwo, ikaba ishobora guhererekanwa mu muryango ku cyo twakwita “umurage”. Indi mpamvu ni ukubura umwuka duhumeka(Oxygene) mu gihe umwana avuka.

BBC kandi irakomeza ivuga ko imbwa iramutse iraye mu cyumba umwana arimo, agafatwa n’igicuri mu ijoro, yatanga impuruza(yamoka).
Ubu bushakashatsi bwatangajwe n’ikinyamakuru gitangaza amakuru y’ubumenyi cyitwa Scientific Reports, bwakozwe mu gihe bafashe imbwa eshanu muri Medical Mutts muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barazitoza, bagamije kureba niba zishobora gutahura impumuro y’icyuya cy’umurwayi w’igicuri.

Uti babigenje bate? Bafashe ibyuya by’abarwayi barindwi bamwe barwaye igicuri, abandi batakirwaye ngo zihitemo abakirwaye. Imbwa ebyiri zatahuye 2/3 by’abarwaye igicuri, mu gihe izindi eshatu zatahuye abakirwaye 3/3, ni ukuvuga 100%.

Dr Amelie Catala, ugize iri tsinda ryakoze ubu bushakashatsi yavuze ko hagikenewe ubundi bushakashatsi ku mpinduka igicuri gitera mu mikorere y’ubwonko. Atekereza ko bishoboka ko izi mpinduka zituma mu bwonko hasohoka imisemburo itera iyi mpumuro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger