AmakuruUtuntu Nutundi

Hagaragajwe ibihugu bibi umuntu atasura

Abahanga muby’ubukerarugendo bashyize ahagaragara ikarita igaragaza ibihugu bibi bitabamo umutekano umuntu atasura ndetse n’ugiyeyo akanda yikandagira .

Iyi karita yitwa Travel Risk Map yagaragaje ibihugu bitarimo umutekano,ubuzima bw’ababituyemo buri mu kaga ndetse n’ibibazo by’imihanda.

Ibihugu biyoboye ibindi mu kuba bibi cyane ni Syria,Libya, Afghanistan na Somalia mu gihe ibyiza byo gutembereramo ari Finland, Norway, Switzerland na Slovenia.

Abahanga mu buvuzi,mu mutekano nibo bishyize hamwe bashyira hanze iyi karita aho ibihugu birimo UK,China,Canada,USA n’ibindi bitandukanye biri mu byo ku rwego rwa kabiri mu gufasha ba mukerarugendo kubaho neza.

Ku byerekeye ubuzima, ibihugu bya Africa nibyo biza ku isonga ku isi bidafite serivisi nziza mu buvuzi ndetse ababituye bapfa umusubirizo.

Ibihugu bya mbere ku isi bigoye kubonamo ubuvuzi ndetse bibamo ibyorezo, biyobowe na Sudan y’Epfo, Niger, Ivory Coast na Sierra Leone.

Ibindi bihugu bigora ba mukerarugendo kubona ubuvuzi ni Iraq, Lebanon, Venezuela na Korea ya Ruguru.

Ibihugu nka Turkey, Canada,USA, New Zealand na Japan nibyo bifasha cyane abantu kubona ubuvuzi ndetse umuntu ubirimo aba afite amahirwe yo kuvurwa vuba.

Ibihugu bifite imihanda mibi byiganjemo ibyo muri Africa harimo na Africa y’Epfo, Saudi Arabia, Iran, Burundi na Kazakhstan.

USA nicyo gihugu cyihagije ku mihanda ndetse nta byago byinshi bibera muri iki gihugu kubera imihanda,hamwe na UK, France, Spain, Canada na Australia

Twitter
WhatsApp
FbMessenger