AmakuruImyidagaduro

Hadutse umwuka mubi hagati yabakoze indirimbo ‘ Jerusalema ‘

Jerusalema indirimbo yakunzwe n’abatari bake hirya no hino ku Isi kuri ubu hadutse umwuka mubi hagati ya Nomcebo Zikode na Master KG bakoze iyi ndirimbo.

Umuririmbyikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Jerusalema’ Nomcebo Zikode arashinja Master KG na label Open MIC ko bamwambuye ndetse ko ntagiceri nakimwe yahawe kuri iyi ndirimbo yarebwe n’abarenga miliyoni imwe mu cyumweru cya mbere igisohoka.

Nomcebo Zikode yashyize kuri konti ye ya Instagram ibaruwa yavuzemo ko uruhare yagize mu ndirimbo ‘Jerusalema’ atigeze arushimirwa, bituma amara igihe atekereza guharanira agaciro ke nk’umuhanzi.

Nomcebo Zikode muri ubu butumwa bwe yatangiye ashima abafana be n’abakunzi b’umuziki, uburyo bamushyigikiye indirimbo ‘Jerusalema’ yaririmbyemo ikaba ikimenyabose ku Isi. Avuga ko ijwi rye n’amagambo ye byasigirije iyi ndirimbo, imitima ya benshi iranyurwa.

Hari aho yanditse agira ati ‘ nubwo Jerusalema yageze ku gasongero ku bwamamare ku Isi, hose, nta n’igiceri nayikuyeho”.

Nomcebo yakomeje avuga ko “inzu yayitunganyije, yayinkumiriyeho, ingufu zose nakoresheje ziteshwa agaciro.”

Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 420 kuri Youtube.

Nomcebo Zikode w’imyaka 35 avuga ko yihanganye igihe kinini ubu agomba kuvuga ukuri kose ndetse byaba ngombwa akitabaza inkiko zikamurenganura.

Uyu muhanzikazi ashimangira ko ari we wanditse indirimbo ‘Jerusalema’ n’ubwo umuhanzi Master KG atajya yifuza kubigarukaho kenshi na kenshi.

Master KG mugusubiza uyu muhanzikazi mu butumwa bugufi yanditse abaza Nomcebo Zikode niba atarabonye amafaranga miliyoni imwe n’ibuhumbi magatanu by’amaraila yavuye kuri iyi ndirimbo.

Yanditse agira ati ” Nomcebo Zikode wakemeza neza ko utigeze wakira R1.5Milion yavuye kuri Jelusalema , mbere y’uko nkomeza nanjye ntabwo aba banyishyuye kugihe kugihangano ‘Xola Woya Wami ‘ ariko wowe warayabonye avuye ku gihangano cya ‘ Jerusalema’ ”

Uyu musore w’imyaka 25 unitegura kubwiraka umwana wa mbere yakomeje avuga ko uyu muhanzikazi Nomcebo asaba amafaranga menshi cyane kurusha ayo we asaga ubishyize ku ijana.

Iyi ndirimbo ‘Jerusalema’ yasohotse mu 2019 iri mu rurimi rw’iki Zulu, kuva yasohoka yagwije igikundiro n’uduhigo kuri Master KG kugeza n’ubu turacyiyongera.

Nk’ubu urubuga rushakishirizwaho indirimbo Shazam rwatangaje ko indirimbo ‘Jerusalema’ iri ku isonga y’indirimbo zashatswe cyane kurusha izindi ku Isi.

Iyi ndirimbo yakunzwe bikomeye n’umunya-Nigeria Burna Boy ayisubiramo, bakora remix ndetse ihagaze neza ku mbuga zicururizwaho umuziki zisigaye zifashishwa muri iki gihe mugukorera amafaranga menshi muri iki gihe.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger