AmakuruImyidagaduro

Hadutse amakuru abika urupfu rwa Jackie wakoranye indirimbo na Urban Boyz

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye muri Uganda, zikomeje gucicikanaho amakuru avuga ko umuhanzi Jackie Chandiru wakoranye indirimbo n’itsinda ry’abaririmbyi rya hano mu Rwanda Urban Boyz, ashobora kuba yitabye Imana nyuma y’iminsi mike atorotse ibitaro.

Jackie Chandiru yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye ariko cyane cyane iya muhuje n’abakunzi b’umuziki batandukanye ba hano mu Rwanda ni  ‘Take it Off’ yakoranye na Urban Boyz yakunzwe n’abatari bake mu Rwanda no muri Uganda.

Uyu muhanzikazi yavuzweho kuba yapfuye, mu gihe mu kinsi ishize habanje amakuru yavugaga ko yahunze ibitaro  nyuma yo kumva abaganga baganira uko bamuca ikiganza cye gifite uburwayi.

Benshi bakomeje kuvuga ko Jackie yapfuye azize kuba yarazahajwe n’ibiyobyabwenge ndetse akaba aherutse no gutoroka ibitaro atarakira.

Hagati aho, ushinzwe inyungu z’uyu muhanzi, Jackie Erusa mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Nzeri 2019 yatangaje ko aya makuru atari impamo.

Erusa yavuze ko Chandiru ari muzima ariko ko agikeneye amasengesho kugira ngo akire ibiyobyabwenge byamubase.

Ati “ Jackie Chandiru Eyaa ni muzima, ntiyapfuye.” Aya makuru yemezwa kandi n’inshuti za hafi za Chandiru.

Abakwirakwiza inkuru z’urupfu rwa Chandiru bavuga ko mu minsi ishize yari amerewe nabi cyane.

Jackie Chandiru yabitswe ko yapfuye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger